ZABURI 46
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.
2 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
3 Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,
4 Naho amazi yaho yahorera akībirindura, Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.
5 Hariho uruzi, Imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana, Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose.
6 Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa, Imana izarutabara mu museke.
7 Abanyamahanga barashakuje, Ibihugu by’abami byagize imidugararo, Ivuga ijwi ryayo isi irayaga.
8 Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.
9 Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.
10 Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro.
11 “ Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.”
12 Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.