ZABURI 42
IGICE CYA KABIRI (Zaburi 42--72)
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.
2 Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.
3 Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?
4 Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “ Imana yawe iri hehe?”
5 Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n’abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y’Imana, Tugendana ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.
6 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.
7 Mana yanjye, umutima wanjye urihebye, Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani, No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari.
8 Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw’insumo zawe, Ibigogo byawe n’umuraba wawe byose birandengeye.
9 Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa, Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye, Ni yo nasengeshaga Imana y’ubugingo bwanjye.
10 Nzabaza Imana igitare cyanjye nti “ Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?”
11 Abanzi banjye bameze nk’inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati “ Imana yawe iri hehe?”
12 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.