ZABURI 146
1 Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka.
2 Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.
3 Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, Utabonerwamo agakiza.
4 Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira.
5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira Uwiteka Imana ye.
6 Ni we waremye ijuru n’isi, N’inyanja n’ibibirimo byose, Akomeza umurava iteka ryose.
7 Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, Agaburira abashonji ibyokurya, Uwiteka ni we ubohora imbohe.
8 Uwiteka ni we uhumura impumyi, Uwiteka ni we wemesha abahetamye, Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi.
9 Uwiteka ni we urinda abasuhuke, Aramira impfubyi n’umupfakazi, Ariko inzira y’abanyabyaha arayigoreka.
10 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose, Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose. Haleluya.