ZABURI 142
1 Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo.
2 Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye, Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye.
3 Ndasuka amaganya yanjye imbere ye, Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere.
4 Uko umutima wanjye ugwiriye isari muri jye, Ni wowe umenya inzira yanjye, Mu nzira nyuramo bantezemo umutego.
5 Reba iburyo bwanjye umenye yuko ari nta muntu umenya, Mbuze ubuhungiro nta muntu wita ku bugingo bwanjye.
6 Uwiteka, njya ngutakira, Nkakubwira nti “ Ni wowe buhungiro bwanjye, N’umugabane wanjye mu isi y’ababaho.”
7 Tyariza ugutwi gutaka kwanjye, Kuko ncishijwe bugufi cyane, Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga.
8 Kura umutima wanjye mu nzu y’imbohe, Kugira ngo nshime izina ryawe. Abakiranutsi bazangota, Kuko uzangirira neza.