ZABURI 127
1 Indirimbo ya Salomo y’Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.
2 Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi.
3 Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.
4 Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera.
5 Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo.