ZABURI 115
1 Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bwâimbabazi zawe nâumurava wawe.
2 Kuki abanyamahanga babaza bati â Imana yabo iri he?â
3 Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose.
4 Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza nâizahabu, Umurimo wâintoki zâabantu.
5 Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,
6 Bifite amatwi ntibyumva, Bifite amazuru ntibinukirwa,
7 Bifite intoki ntibikorakora, Bifite ibirenge ntibigenda, Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.
8 Ababirema bazahwana na byo, Nâubyiringira wese.
9 Wa bwoko bwâAbisirayeli we, wiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo nâingabo ibakingira.
10 Wa nzu yâaba Aroni we, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo nâingabo ibakingira.
11 Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo nâingabo ibakingira.
12 Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha, Azaha umugisha inzu yâAbisirayeli, Azaha umugisha inzu yâaba Aroni.
13 Azaha umugisha abubaha Uwiteka, Aboroheje nâabakomeye.
14 Uwiteka abagwize, Abagwizanye nâabana banyu.
15 Muhawe umugisha nâUwiteka, Waremye ijuru nâisi.
16 Ijuru ni iryâUwiteka, Ariko isi yayihaye abantu.
17 Abapfuye ntibashima Uwiteka, Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.
18 Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka. Uhereye none ukageza iteka ryose. Haleluya.