ZABURI 101
1 Zaburi ya Dawidi. Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera, Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe.
2 Nzitondera kugendera mu nzira itunganye, Uzaza aho ndi ryari? Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye,
3 Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye. Nanga imirimo y’abiyobagiza, Ntizomekana nanjye.
4 Umutima ugoramye uzamvaho, Sinzamenya ikibi.
5 Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura, Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira.
6 Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane, Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera.
7 Uriganya ntazaba mu nzu yanjye, Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye.
8 Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose, Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose, Nzimare mu rurembo rw’Uwiteka.