YOWELI 2
Inzige azigereranya nâUmunsi wâUwiteka uzabaho
1 Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi wâUwiteka uje, ugeze hafi
2 umunsi wâumwijima wâicuraburindi, umunsi wâibicu bya rukokoma nâibihu. Uko umuseke utambikira mu mpinga zâimisozi, ni ko ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumeze nka bwo, kandi hanyuma yabwo nta buzaboneka, ndetse no kugeza mu bihe byinshi bizakurikiraho.
3 Umuriro urakongora imbere yabwo, kandi inyuma yabwo ibirimi byâumuriro biragurumana. Imbere yabwo igihugu kimeze nka ya ngobyi yo muri Edeni, inyuma yabwo ni amatongo masa nta cyaburokoye.
4 Ubarebye abona basa nâamafarashi, kandi birukanka nkâabagendera ku mafarashi.
5 Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kwâamagare yâintambara ari mu mpinga zâimisozi, nko kugurumana nkâibirimi byâumuriro bikongora ibishakashaka, nkâubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara.
6 Imbere yabo abantu bamarwa nâubwoba, mu maso habo bose harasuherwa.
7 Bihuta nkâintwari, burira inkike nkâabarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda.
8 Kandi nta wuca ku wundi umuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira.
9 Basimbukira umudugudu bakiruka ku nkike zâamabuye, bakurira amazu, bakamenera mu madirishya nkâabanyazi.
10 Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima nâukwezi kukijima, kandi nâinyenyeri zikareka kumurika.
11 Uwiteka arangurura ijwi imbere yâingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi wâUwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?
12 Uwiteka aravuga ati â Ariko nâubu nimungarukire nâimitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.â
13 Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe nâimbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangÄŤra kuzana ikibi.
14 Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, mubone uko mutura Uwiteka Imana yanyu amaturo yâifu nâayâibinyobwa?
15 Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera,
16 muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru nâabana nâabakiri ku ibere, umukwe nasohoke mu nzu ye, nâumugeni mu nzu yarongorewemo.
17 Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati yâumuryango wâurusengero nâigicaniro, maze bavuge bati â Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke abâumwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe nâabanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati âImana yabo iri hehe?â â
18 Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.
19 Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati â Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino nâamavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,
20 ahubwo ingabo zâikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, izâimbere zigwe mu nyanja yâiburasirazuba, nâizâinyuma zigwe mu nyanja yâiburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.â
21 Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye.
22 Ntimutinye mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe, kuko ubwatsi bwo mu butayu bumeze, nâibiti byeze imbuto zabyo, umutini nâumuzabibu byeze cyane.
23 Noneho munezerwe bantu bâi Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura yâumuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iyâumuhindo nâiyâitumba nkâubwa mbere.
24 Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino nâamavuta ya elayo, isesekare.
25 â Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, nâiyariwe nâuburima nâubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.
26 Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ryâUwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa nâisoni ukundi.
27 Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Ni ukuri ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi.