YOSUWA 22
Yosuwa asezerera Abarubeni nâAbagadi, nâabâigice cyâumuryango wa Manase
1 Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubeni nâAbagadi, nâabâigice cyâumuryango wa Manase
2 arababwira ati â Mwashohoje ibyo Mose umugaragu wâUwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye.
3 Kandi icyo gihe cyose kugeza ubu ntabwo mwahemukiye bene wanyu, nâamategeko yâUwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye.
4 Uwiteka Imana yanyu yaruhuye bene wanyu nkâuko yabasezeranyije, noneho mwebwe nimujye mu mahema yanyu muzasubire mu gihugu mwahawe, icyo Mose umugaragu wâUwiteka yabahaye hakurya ya Yorodani.
5 Icyakora mujye mugira umwete wo kwitondera amategeko, nâibyo Mose umugaragu wâUwiteka yabategetse ati âNimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose nâubugingo bwanyu bwose.â â
6 Maze Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera basubira mu mahema yabo.
7 Nuko igice kimwe cyâumuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubire mu mahema yabo, abaha umugisha na bo.
8 Maze arababwira ati â Nimusubire iwanyu mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi, murongĆye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza nâizahabu nâimiringa, nâibyuma nâimyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago yâababisha banyu.â
Biyubakira igicaniro kuri Yorodani
9 Nuko Abarubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cyâi KanÄni, bajya mu gihugu cyâi Galeyadi icyo bahindĆ«ye, aho bahawe gakondo nkâuko Uwiteka yategekesheje ururimi rwa Mose.
10 Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cyâi KanÄni, bahiyubakira igicaniro cyâamabuye kuri Yorodani cyâikimenywabose.
11 Bukeye Abisirayeli bumva ko Abarubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukiro ryâi KanÄni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bwâAbisirayeli.
12 Nuko rero Abisirayeli babimenye, iteraniro ryabo ryose riteranira i Shilo kugira ngo bajye kubarwanya.
13 Abisirayeli baherako batuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ku Barubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase mu gihugu cyâi Galeyadi,
14 bamutumana nâabatware cumi. Umuryango wose wâAbisirayeli utoranywamo umutware umwe wâinzu ya sekuruza, umuntu wese muri bo yatoranyijwe mu bihumbi byâAbisirayeli ari umukuru wâinzu ya sekuruza.
15 Nuko bageze ku Barubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase mu gihugu cyâi Galeyadi, barababwira bati
16 â Iteraniro ryose ryâUwiteka ryadutumye ngo âIki gicumuro mwacumuye ku Mana yâAbisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa nâUwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?
17 Mbese igicumuro cya Pewori kiratworoheye, icyo tutarakiranuka na cyo na bugingo nâubu? Nubwo mugiga yateye mu iteraniro ryâUwiteka,
18 byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa nâUwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ryâAbisirayeli.
19 Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cyâubuturo bwâUwiteka, aho ihema ryâUwiteka riri muturane natwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu.
20 Mbese wa mugabo Akani mwene Zera ntiyacumuye akenda ku byashinganywe, umujinya wâUwiteka ugaherako ukamanukira mu iteraniro ryâAbisirayeli? Kandi ubwo uwo mugabo yacumuraga, si we warimbutse wenyine.â â
Kwiregura kwâAbarubeni nâAbagadi, nâabâigice cyâumuryango wa Manase
21 Nuko Abarubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware bâibihumbi byâAbisirayeli bati
22 â Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira.
23 Niba twariyubakiye igicaniro kugira ngo duteshuke tureke kuyoborwa nâUwiteka, cyangwa kugira ngo dutambireho ibitambo byoswa cyangwa ibyâishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo yâamafu yâimpeke, Uwiteka ubwe abiduhore.
24 Ahubwo twabigize dufite impamvu, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati âMuhuriye he nâUwiteka Imana yâAbisirayeli?
25 Ko Uwiteka yagize Yorodani urugabano hagati yacu namwe, mwa Barubeni nâAbagadi mwe? Nta mugabane mufite ku Uwiteka.â Ni ko abana banyu bazabuza abacu kĆ«baha Uwiteka.
26 Ni cyo cyatumye twigira inama tuti âHenga twiyubakire igicaniro kitari icyâibitambo byoswa cyangwa ibindi bitamboâ,
27 ahubwo kizabe umuhamya hagati yacu namwe, no hagati yâabuzukuruza bacu bazadukurikira, kugira ngo dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, nâibindi bitambo nâibitambo byâishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati âNta mugabane mufite ku Uwiteka.â
28 Ni cyo gituma tuvuga tuti âNibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire yâigicaniro cyâUwiteka ba data bubatse, kitari icyâibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.â â
29 Barongera baravuga bati â Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cyâibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo yâamafu yâimpeke cyangwa nâibindi bitambo, kitari igicaniro cyâUwiteka Imana yacu kiri imbere yâihema ryayo.â
Abarubeni buzura nâAbisirayeli
30 Maze Finehasi umutambyi nâabatware bâiteraniro, ari bo batware bâibihumbi byâAbisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubeni nâAbagadi nâAbamanase babashubije, birabanezeza cyane.
31 Nuko Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, abwira Abarubeni nâAbagadi nâAbamanase ati â Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuye ku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko yâUwiteka.â
32 Finehasi mwene Eleyazari umutambyi na ba batware, bava mu gihugu cyâi Galeyadi cyâAbarubeni nâAbagadi, basubira i KanÄni mu Bisirayeli bababwira uko babashubije.
33 Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana, ntibasubira kuvuga ko bazabarwanya bakarimbura igihugu Abarubeni nâAbagadi batuyemo.
34 Nuko Abarubeni nâAbagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo ni umuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana.