YOSUWA 19
Umugabane wâAbasimeyoni
1 Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango wâAbasimeyoni nkâuko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane wâAbayuda.
2 Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: BÄrisheba cyangwa Sheba na Molada,
3 na Hasarishuwali na Bala na Esemu,
4 na Elitoladi na Betula na Horuma,
5 na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa,
6 na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi nâitatu hamwe nâibirorero byayo.
7 Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine nâibirorero byayo,
8 hamwe nâibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i BÄlatibÄri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo yâumuryango wâAbasimeyoni nkâuko amazu yabo ari.
9 Ariko umugabane wâAbasimeyoni wakuwe mu mugabane wâAbayuda, kuko igice cyâAbayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo.
Umugabane wâAbazebuluni
10 Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nkâuko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida,
11 rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera nâi Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu.
12 Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya.
13 Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya,
14 rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli.
15 Kandi bahabwa i Katati nâi Nahalali, nâi Shimuroni nâi Dala nâi Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi nâibiri hamwe nâibirorero byayo.
16 Iyo ni yo gakondo yâAbazebuluni nkâuko amazu yabo ari.
Umugabane wâAbisakari
17 Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nkâuko amazu yabo ari.
18 Urugabano rwabo rwagarukiraga i YezerÄli nâi Kesuloti nâi Shunemu,
19 nâi Hafarayimu nâi Shiyoni na Anaharati,
20 nâi Rabiti nâi Kishiyoni na Ebeza,
21 nâi Remeti na Eniganimu na Enihada nâi Betipazezi,
22 maze urugabano rukagarukira i Tabora nâi Shahazuma nâi Betishemeshi, kandi iherezo ryâurugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi nâitandatu hamwe nâibirorero byayo.
23 Iyo ni yo gakondo yâumuryango wâAbisakari nkâuko amazu yabo ari, imidugudu nâibirorero.
Umugabane wâAbashÄri
24 Ubufindo bwa gatanu bwerekana AbashÄri nkâuko amazu yabo ari.
25 Urugabano rwabo rwari i Helikati nâi Hali, nâi Beteni na Akishafu,
26 na Alameleki na Amadi nâi Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, nâi Shihorilibunati,
27 rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki nâi Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso,
28 na Eburoni nâi Rehobu, nâi Hamoni nâi Kana no kugeza i Sidoni nini.
29 Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu wâi Tiro ugoswe nâinkike zâamabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye nâi Akizibu,
30 kandi bahabwa na Uma na Afika nâi Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri nâibiri hamwe nâibirorero byayo.
31 Iyo ni yo gakondo yâAbashÄri nkâuko amazu yabo ari.
Umugabane wâAbanafutali
32 Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nkâuko amazu yabo ari.
33 Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cyâumwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu nâi YabunÄli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani.
34 Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba.
35 Kandi imidugudu igoswe nâinkike zâamabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,
36 na Adama na Rama na Hasori,
37 na Kedeshi na Edureyi na Enihasori,
38 na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi nâicyenda hamwe nâibirorero byayo.
39 Iyo ni yo gakondo yâumuryango wâAbanafutali nkâuko amazu yabo ari, imidugudu nâibirorero byayo.
Umugabane wâAbadani
40 Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango wâAbadani nkâuko amazu yabo ari.
41 Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,
42 nâi ShÄlabini na Ayaloni na Itula,
43 na Eloni nâi Timuna na Ekuroni,
44 na Eliteke nâi Gibetoni nâi BÄlati,
45 nâi Yahudi nâi Beneberaki nâi Gatirimoni,
46 nâi Meyakoni nâi Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa.
47 Kandi igihugu cyâAbadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindĹŤra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira nâizina rya sekuruza Dani.
48 Iyo ni yo gakondo yâumuryango wâAbadani nkâuko amazu yabo ari, imidugudu nâibirorero byabo.
49 Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo
50 bakurikije itegeko ryâUwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo.
51 Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, nâabatware bâamazu yâimiryango yâAbisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere yâUwiteka, bari ku muryango wâihema ryâibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.