YOSUWA 17
Umugabane wâAbamanase
1 Bafindira umugabane wâumuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi nâi Bashani kuko yari intwari.
2 Bafindira nâumugabane wa bene Manase bandi nkâuko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli na bene Shekemu, na bene Heferi na bene Shemida. Aba bavuzwe ni bo bahungu ba Manase mwene Yosefu nkâuko amazu yabo ari.
3 Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
4 Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni nâabatware babo baravuga bati â Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.â Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ryâUwiteka.
5 Nuko umuryango wa Manase uhabwa imigabane cumi, uretse ibihugu byâi Galeyadi nâi Bashani byo hakurya ya Yorodani,
6 kuko abakobwa ba Manase bahanywe gakondo nâabahungu be, kandi bene Manase bandi bahabwa i Galeyadi.
7 Nuko urugabano rwâAbamanase rwaheraga i Bwasheri rukageza i Mikimetati herekeye i Shekemu, maze urugabano rukanyura iburyo rukagera Enitapuwa.
8 Igihugu cyâi Tapuwa cyari icya Manase, ariko i Tapuwa hafi yâurugabano rwâAbamanase hari ahâAbefurayimu.
9 Nuko urugabano rumanukira ku kagezi kitwa Kana, ikusi yako. Iyo midugudu yari iyâAbefurayimu, ariko rero yari hagati yâiyâAbamanase. Urugabano rwâAbamanase rwari ikasikazi ya ka kagezi kandi iherezo ryarwo ryari inyanja.
10 Kandi ikusi yako haba ahâAbefurayimu, ikasikazi yako haba ahâAbamanase, kandi inyanja ni rwo rugabano rwabo. Nuko bagera i Bwasheri ikasikazi, nâi Bwisakari iburasirazuba.
11 Abamanase bahabwa mu Bisakari no mu BashÄri imidugudu yitwaga Betisheyani nâimidugudu yaho, na Ibuleyamu nâimidugudu yaho, nâabaturage bâi Dori nâimidugudu yaho, nâaba Endori nâimidugudu yaho, nâabâi TÄnaki nâimidugudu yaho, nâabâi Megido nâimidugudu yaho, ari yo misozi itatu.
12 Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko AbanyakanÄni bashaka kuguma muri icyo gihugu.
13 Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha AbanyakanÄni ikoro, ntibabirukana umuhashya.
Bene Yosefu basaba kongererwa umugabane wabo
14 Abâumuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati â Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa nâigice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?â
15 Nuko Yosuwa arabasubiza ati â Niba muri umuryango munini nimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyagurire mu gihugu cyâAbaferizi nâAbarafa, kuko igihugu cyâimisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.â
16 Abayosefu baravuga bati â Igihugu cyâimisozi ntabwo cyadukwira, kandi AbanyakanÄni bose bâi Betisheyani nâimidugudu yaho, nâabari mu kibaya cyâi YezerÄli uko batuye mu gihugu cyâibibaya, bafite amagare yâibyuma.â
17 Yosuwa aherako abwira umuryango wa Yosefu, ari bo Befurayimu nâAbamanase ati â Muri umuryango munini koko kandi mufite imbaraga nyinshi, ntimwahabwa umugabane umwe gusa
18 ahubwo igihugu cyâimisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme nâimirenge yayo izabe iyanyu, ariko AbanyakanÄni nubwo ari abanyambaraga bafite nâamagare yâibyuma, muzabirukane.â