YOSUWA 15
Umugabane wāAbayuda
1 Umugabane wāumuryango wāAbayuda nkāuko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayu bwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho.
2 Kandi urugabano rwabo rwāikusi rwaheraga mu iherezo yāInyanja yāUmunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi,
3 rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rwāikusi rwāi Kadeshi yāi Baruneya rukanyura bugufi bwāi Heseroni, rukazamuka kuri Adari rugakebereza i Karika,
4 rukanyura kuri Asimoni rugarukira ku kagezi ka Egiputa, maze urugabano rukagarukira ku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwabo rwāikusi.
5 Kandi urugabano rwāiburasirazuba rwari Inyanja yāUmunyu, ukageza aho Yorodani igarukira. Kandi urugabano rwāikasikazi rwaheraga ku iherezo rya Yorodani ku nyanja.
6 Urwo rugabano rwazamukaga i Betihogula rugahita iruhande rwāikasikazi rwāi Betaraba, rukazamuka rukagera ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,
7 rugakomeza rukagera i Debira uvuye mu gikombe cya Akori, rukagenda rutyo rujya ikasikazi herekeye i Gilugali, hateganye nāinzira izamuka kuri Adumimu umusozi wo hakurya yāumugezi ikusi, nuko urugabano rugakomeza rukagera ku mazi ya Enishemeshi rukagarukira kuri Enirogeli,
8 kandi rukazamuka mu gikombe cya mwene Hinomu kiri mu ruhande rwāigihugu cyāAbayebusi ikusi (ari cyo cyo gihugu cyāi Yerusalemu), rugakomeza rukagera ku mpinga yāumusozi werekeye igikombe cya mwene Hinomu iburengerazuba, ku iherezo ryāigikombe cyāAbarafa ikasikazi.
9 Nuko urugabano rukamanuka mu mpinga yāumusozi rukagera ku isÅko yāamazi yāi Nefutowa, rukagarukira mu midugudu yo ku musozi wa Efuroni. Urugabano rugakomeza rukajya i BÄla (uwo mudugudu ni wo witwa Kiriyatiyeyarimu).
10 Nuko rugakebereza iburengerazuba bwāi BÄla ku musozi wa Seyiri, rukanyuraho rukagera mu ruhande rwāumusozi wa Yeyarimu rwāikasikazi (ari wo Kasaloni), rukamanukana i Betishemeshi rukanyura i Timuna.
11 Kandi urwo rugabano rukagarukira mu ruhande rwa Ekuroni ikasikazi, rukaza rutyo i Shikeroni rukanyuraho rukagera ku musozi wa BÄla rukagarukira i YabunÄli, kandi iherezo ryarwo ryari ku nyanja.
12 Kandi urugabano rwāiburasirazuba rwari Inyanja Nini nāikibaya cyayo. Urwo ni rwo rugabano rwose rwāumuryango wāAbayuda nkāuko amazu yabo ari.
Kalebu ahindūra imisozi yahawe (Abac 1.11-15)
13 Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nkāuko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni.
14 Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki.
15 Nuko avayo atera abāi Debira, Debira kera hitwaga i Kiriyatiseferi.
16 Kalebu aravuga ati ā Umuntu uzatera i Kiriyatiseferi akahanesha, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.ā
17 Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ni we wahahindūye maze Kalebu aramumushyingira.
18 Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati ā Urashaka iki?ā
19 Uwo mukobwa aramusubiza ati ā Ungirire ubuntu. Dore wampaye igikingi ikusi, mbese ntiwampa nāamasÅko yāamazi?ā Nuko amuha amasÅko yo haruguru nāayo hepfo.
20 Iyo ni yo gakondo yāumuryango wa Abayuda nkāuko amazu yabo ari.
Imidugudu yāumuryango wāAbayuda
21 Iyi ni yo midugudu yāumuryango wāAbayuda yo mu rugabano rwa Edomu ikusi: KabusÄli na Ederi na Yagura,
22 na Kina na Dimona na Adada,
23 na Kedeshi na Hasori na Itunani,
24 na Zifu na Telemu na Beyaloti,
25 na Hasorihadata na Keriyotiheseroni (ari wo Hasori),
26 na Amamu na Shema na Molada,
27 na Hasarigada na Heshimoni na Betipeleti,
28 na Hasarishuwali na BÄrisheba na Biziyotiya,
29 na BÄla na Iyimu na Esemu,
30 na Elitoladi na Kesili na Horuma,
31 na Sikulagi na Madumana na Sanusana,
32 na Lebawota na Shiluhimu, na Ayini na Rimoni. Imidugudu yose yari makumyabiri nāicyenda hamwe nāibirorero byayo.
33 Iyo mu kibaya ngiyi: Eshitawoli na Sora na Ashuna,
34 na Zanowa na Eniganimu, na Tapuwa na Enamu,
35 na Yaramuti na Adulamu, na Soko na Azeka,
36 na ShÄrayimu na Aditayimu, na Gedera na Gederotayimu. Yose ni cumi nāine hamwe nāibirorero byayo.
37 Senani na Hadasha na Migidoligadi,
38 na Dilani na Misipa na YokitÄli,
39 na Lakishi na Bosikati na Eguloni,
40 na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,
41 na Gederoti na Betidagoni, na Nama na Makeda. Yose ni cumi nāitandatu hamwe nāibirorero byayo.
42 Libuna na Eteri na Ashani,
43 na Ifuta na Ashuna na Nesibu,
44 na Keyila na Akizibu na Maresha. Yose ni icyenda hamwe nāibirorero byayo.
45 Ekuroni hamwe nāimidugudu nāibirorero byawo,
46 uhereye Ekuroni ukageza ku nyanja, imidugudu yose yo mu ruhande rwo kuri Ashidodi hamwe nāibirorero byayo.
47 Ashidodi nāimidugudu nāibirorero byaho, i Gaza nāimidugudu nāibirorero byaho, ukageza ku kagezi ka Egiputa nāInyanja Nini nāikibaya cyayo.
48 Iyo mu gihugu cyāimisozi miremire ngiyi: Shamiri na na Yatiri na Soko,
49 na Dana na Kiriyatisana (ari wo Debira),
50 na Anabu na Eshitemowa na Animu,
51 na Gosheni na Holoni na Gilo. Imidugudu ni cumi nāumwe hamwe nāibirorero byayo.
52 Araba na Duma na Eshana,
53 na Yanimu na Betitapuwa na Afeka,
54 na Humata na Kiriyataruba (ari wo Heburoni) na Siyori. Imidugudu ni icyenda hamwe nāibirorero byayo.
55 Mawoni na Karumeli, na Zifu na Yuta,
56 na YezerÄli na Yokideyamu na Zanowa,
57 na Kayini na Gibeya na Timuna. Imidugudu ni icumi hamwe nāibirorero byayo.
58 Halihuli na Betisuri na Gedori,
59 na MÄrati na Betanoti na Elitekoni. Imidugudu ni itandatu hamwe nāibirorero byayo.
60 KiriyatibÄli (ari wo Kiriyatiyeyarimu) nāi Raba. Imidugudu ni ibiri hamwe nāibirorero byayo.
61 Iyo mu butayu ngiyi: Betaraba na Midina na Sekaka,
62 na Nibushani nāumudugudu wāumunyu na Enigedi. Imidugudu ni itandatu hamwe nāibirorero byayo.
63 Ariko Abayebusi bo bari abaturage bāi Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana. Nuko Abayebusi bagumana nāAbayuda i Yerusalemu na bugingo nāubu.