YOSUWA 13
Yosuwa ababwira ibice byâibihugu bitarahindĆ«rwa
1 Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati â Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindĆ«rwa.
2 Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: ibyâAbafilisitiya nâibyâAbanyageshuri byose,
3 uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa AbanyakanÄni. Kandi abatware batanu bâAbafilisitiya ni aba: uwâAbanyagaza nâuwâAbanyashidodi nâuwâAbanyashikeloni, nâuwâAbanyagati nâuwâAbanyekuroni hamwe nâAbawi.
4 Kandi ikusi igihugu cyose cyâAbanyakanÄni, nâi Meyara hâAbasidoni ukageza kuri Afika mu rugabano rwâAbamori,
5 nâigihugu cyâAbagebali nâi Lebanoni yose herekeye iburasirazuba, uhereye i BÄligadi munsi yâumusozi wa Herumoni ukageza aho i Hamati harasukirwa.
6 Hariho nâabanyagihugu cyâimisozi miremire, uhereye i Lebanoni ukageza i Misirefotimayimu nâAbasidoni bose.â Ati â Nzabirukanira imbere yâAbisirayeli, maze uzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nkâuko nagutegetse.
7 Nuko none iki gihugu ukigabanye ya miryango cyenda nâigice cyâuwa Manase.â
8 Kuko Abarubeni nâAbagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nkâuko Mose umugaragu wâUwiteka yabahaye,
9 uhereye kuri Aroweri mu ruhande rwâikibaya cya Arunoni nâumudugudu wo hagati mu kibaya, nâigitwa cyose cyâi Medeba ukageza i Diboni,
10 nâimidugudu yose ya Sihoni umwami wâAbamori watwaraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rwâAbamoni,
11 nâi Galeyadi no mu ngabano zâAbanyageshuri nâAbanyamÄka, nâumusozi wose wa Herumoni nâi Bashani yose ukageza i Saleka,
12 nâigihugu cyose cya Ogi cyâi Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.
13 Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa AbanyamÄka, ahubwo Abanyageshuri nâAbanyamÄka baturana nâAbisirayeli na bugingo nâubu.
14 Ariko umuryango wâAbalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa byâUwiteka Imana yâAbisirayeli, ni byo gakondo yabo nkâuko yamubwiye.
Imiryango ibiri nâigice cyâumuryango byâAbisirayeli na gakondo yabo
15 Mose ni we wagerereye Abarubeni igihugu nkâuko amazu yabo ari.
16 Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rwâikibaya cya Arunoni, nâumudugudu wo hagati mu kibaya nâigitwa cyose cyâi Medeba
17 nâi Heshiboni, imidugudu yose yâibitwa nâi Diboni nâi BamotibÄli nâi BetibÄlimeyoni,
18 nâi Yahasi nâi Kedemoti nâi MefÄti,
19 nâi Kiriyatayimu nâi Sibuma nâi Seretishahari hari ku musozi uri mu kibaya,
20 nâi Betipewori nâimirenge yâi Pisiga nâi Betiyeshimoti,
21 nâimidugudu yose yâibitwa nâigihugu cyose cya Sihoni umwami wâAbamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe nâabatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.
22 Kandi BalÄmu mwene Bewori wâumucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe nâabandi bishwe.
23 Ariko urugabano rwâAbarubeni rwari Yorodani nâinkuka zayo. Iyi ni yo gakondo yâAbarubeni nkâuko amazu yabo ari, nâimidugudu nâibirorero byayo.
24 Kandi Mose ni we wagerereye umuryango wâAbagadi nkâuko amazu yabo ari.
25 Igihugu bahawe cyari Yazeri nâimidugudu yose yâi Galeyadi nâigice cyâigihugu cyâAbamoni kugeza kuri Aroweri hateganye nâi Raba,
26 uhereye i Heshiboni ukageza i Ramatimisipa nâi Betonimu, uhereye i Mahanayimu ukageza mu rugabano rwâi Debira.
27 Kandi iyo mu kibaya nâi Betiharamu nâi Betinimura, nâi Sukoti nâi Safoni nâigice cyâigihugu cya Sihoni umwami wâi Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani nâinkuka zayo ukageza mu bigobe byâinyanja yâi Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.
28 Iyi ni yo gakondo yâAbagadi nkâuko amazu yabo ari, nâimidugudu nâibirorero byayo.
29 Kandi Mose ni we wagerereye igice cyâumuryango wa Manase, haba ahabo nkâuko amazu yabo ari.
30 Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu nâi Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami wâi Bashani, nâimidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,
31 nâigice cyâi Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imidugudu yâigihugu cya Ogi cyâi Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nkâuko amazu yabo ari.
32 Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cyâibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.
33 Ariko umuryango wâAbalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana yâAbisirayeli ni yo gakondo yabo nkâuko yababwiye.