YOHANA 6
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Mar 6.30-44; Luka 9.10-17)
1 Hanyuma yâibyo Yesu ajya hakurya yâInyanja yâi Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.
2 Iteraniro ryâabantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.
3 Yesu azamuka umusozi yicaranayo nâabigishwa be.
4 Ubwo Pasika, iminsi mikuru yâAbayuda, yendaga gusohora.
5 Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati â Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?â
6 Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.
7 Filipo aramusubiza ati â Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.â
8 Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati
9 â Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu yâingano, nâifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?â
10 Yesu ati â Nimwicaze abantu.â Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nkâibihumbi bitanu.
11 Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, nâifi na zo azigenza atyo nkâuko bazishakaga.
12 Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati â Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.â
13 Barateranya buzuza intonga cumi nâebyiri zâubuvungukira bwa ya mitsima itanu yâingano, ubwo abariye bashigaje.
14 Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati â Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.â
15 Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufura asubira ku musozi wenyine. Yesu agendesha amaguru hejuru yâinyanja(Mat 14.22-34; Mar 6.45-52)
16 Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.
17 Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho,
18 inyanja ihindurizwa nâumuyaga mwinshi uhuha.
19 Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri nâeshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru yâinyanja. Ageze bugufi bwâubwato baratinya.
20 Ariko arababwira ati â Ni jye; mwitinya.â
21 Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga. Ibyâumutsima wâubugingo
22 Bukeye bwaho iteraniro ryâabantu benshi ryari rihagaze hakurya yâinyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atikiranye nâabigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo.
23 Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bwâaho baririye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.
24 Nuko abo bantu babonye ko Yesu nâabigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.
25 Bamubonye hakurya yâinyanja baramubaza bati â Mwigisha, waje hano ryari?â
26 Yesu arabasubiza ati â Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.
27 Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana wâumuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.â
28 Baramubaza bati â Tugire dute ngo dukore imirimo yâImana?â
29 Arabasubiza ati â Umurimo wâImana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.â
30 Baramubaza bati â Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?
31 Ba sogokuruza bacu bariraga manu mu butayu, nkâuko byanditswe ngo âYabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.â â
32 Yesu arababwira ati â Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima wâukuri uvuye mu ijuru.
33 Kuko umutsima wâImana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.â
34 Baramubwira bati â Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.â
35 Yesu arababwira ati â Ni jye mutsima wâubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, nâunyizera ntabwo azagira inyota na hato.
36 Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.
37 Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.
38 Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka,
39 kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi wâimperuka.
40 Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi wâimperuka.â
41 Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati â Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.â
42 Bati â Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?â
43 Yesu arabasubiza ati â Mwe kwitotomba.
44 Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi wâimperuka.
45 Byanditswe mu byahanuwe ngo âBose bazigishwa nâImana.â Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.
46 Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.
47 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.
48 Ni jye mutsima wâubugingo.
49 Ba sekuruza wanyu bariraga manu mu butayu, nyamara barapfuye.
50 Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa.
51 Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bwâabari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.â
52 Abayuda bajya impaka bati â Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?â
53 Yesu arababwira ati â Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri wâUmwana wâumuntu, ntimunywe nâamaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.
54 Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi wâimperuka,
55 kuko umubiri wanjye ari ibyokurya byâukuri, nâamaraso yanjye ari ibyokunywa byâukuri.
56 Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.
57 Nkâuko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.
58 Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nkâuwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.â
59 Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.
60 Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati â Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?â
61 Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati â Mbese ibyo bibabereye igisitaza?
62 None mwabona Umwana wâumuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?
63 Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,
64 ariko hariho bamwe muri mwe batizera.â (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, nâuzamugambanira uwo ari we.)
65 Nuko aravuga ati â Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.â
66 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.
67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati â Kandi namwe murashaka kugenda?â
68 Simoni Petero aramusubiza ati â Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo yâubugingo buhoraho,
69 natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera wâImana?â
70 Yesu arabasubiza ati â Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.â
71 Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.