YOHANA 3
Ibya Nikodemo
1 Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.
2 Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati â Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.â
3 Yesu aramusubiza ati â Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bwâImana.â
4 Nikodemo aramubaza ati â Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?â
5 Yesu aramusubiza ati â Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe nâamazi nâUmwuka atabasha kwinjira mu bwami bwâImana.
6 Ikibyarwa nâumubiri na cyo ni umubiri, nâikibyarwa nâUmwuka na cyo ni umwuka.
7 Witangazwa nâuko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.
8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe nâUmwuka wese amera.â
9 Nikodemo aramusubiza ati â Ibyo byashoboka bite?â
10 Yesu aramusubiza ati â Ukaba uri umwigisha wâAbisirayeli ntumenye ibyo!
11 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.
12 Ubwo nababwiye ibyâisi ntimwemere, nimbabwira ibyâijuru muzemera mute?
13 Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana wâumuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.
14 â Kandi nkâuko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana wâumuntu akwiriye kumanikwa,
15 kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.â
16 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo wâikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.
18 Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ryâUmwana wâImana wâikinege.
19 Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe nâuko ibyo bakora ari bibi,
20 kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,
21 ariko ukora ibyâukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana. Yohana yongera guhamya Yesu
22 Hanyuma yâibyo Yesu ajyana nâabigishwa be mu gihugu cyâi Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu.
23 Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bwâi Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,
24 kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu yâimbohe.
25 Abigishwa ba Yohana bajya impaka nâUmuyuda ku byo kwiyeza.
26 Basanga Yohana baramubwira bati â Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, nâabantu bose baramusanga.â
27 Yohana arabasubiza ati â Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.
28 Namwe murambere abagabo yuko navuze nti âSi jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.â
29 Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rwâumukwe amwumva anezezwa nâijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.
30 Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.â
31 Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uwâisi nyine, kandi nâibyo avuga ni ibyâisi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose,
32 kandi ibyo yabonye nâibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.
33 Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye nâuko nâImana ari inyakuri.
34 Uwatumwe nâImana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.
35 Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose, 36uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya wâImana uguma kuri we.