YOHANA 17
Yesu asabira abigishwa be nāabandi bose bazamwizera
1 Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati ā Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe,
2 nkāuko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.
3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana yāukuri yonyine, bakamenya nāuwo watumye ari we Yesu Kristo.
4 Nakubahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.
5 Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.
6 ā Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.
7 None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,
8 kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya byāukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.
9 ā Ndabasabira. Sinsabira abāisi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,
10 kandi ibyanjye byose ni ibyawe, nāibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.
11 Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nkāuko natwe turi umwe.
12 Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.
13 Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.
14 Nabahaye ijambo ryawe, kandi abāisi barabanga kuko atari abāisi, nkāuko nanjye ntari uwāisi.
15 Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.
16 Si abāisi nkāuko nanjye ntari uwāisi.
17 Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
18 Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,
19 kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri.
20 ā Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira nāabazanyizezwa nāijambo ryabo,
21 ngo bose babe umwe nkāuko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo abāisi bizere ko ari wowe wantumye.
22 Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nkāuko natwe turi umwe.
23 Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo abāisi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nkāuko wankunze.
24 ā Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.
25 Data ukiranuka, abāisi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, nāaba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.
26 Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.ā