YOHANA 15
Yesu acira abigishwa umugani wâumuzabibu nâamashami yawo
1 â Ndi umuzabibu wâukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.
2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.
3 None mumaze kwezwa nâijambo nababwiye.
4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nkâuko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
5 â Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.
6 Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nkâishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.
7 Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.
8 Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
9 â Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye.
10 Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nkâuko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.
11 â Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi nâumunezero wanyu ube wuzuye.
12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nkâuko nabakunze.
13 Nta wufite urukundo ruruta urwâumuntu upfira incuti ze.
14 Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.
15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.
16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.
17 Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.
Uko abâisi banga Yesu kandi bakanga nâabe
18 â Abâisi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga.
19 Iyo muba abâisi, abâisi baba babakunze. Ariko kuko mutari abâisi, ahubwo nabatoranyije mu bâisi, ni cyo gituma abâisi babanga.
20 Mwibuke ijambo nababwiye nti âUmugaragu ntaruta shebuja.â Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, nâiryanyu na ryo bazaryitondera.
21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.
22 Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.
23 Unyanga aba yanze na Data.
24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe nâundi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.
25 Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo âBanyangiye ubusa.â
26 â Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka wâukuri ukomoka kuri Data, azampamya.
27 Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.