YOBU 9
Yobu yemera ko ari umunyabyaha, ahakana ko ari indyarya
1 Maze Yobu arasubiza ati
2 â Ni ukuri nzi ko ari ko biri, Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?
3 Imana yashaka kumugisha impaka, Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.
4 Igira umutima wâubwenge, kandi ni intwari yâinyamaboko. Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?
5 Yimura imisozi itabimenye, Ikayubikana uburakari bwayo.
6 Itigisa isi ikayikura ahayo, Nâinkingi zayo zikanyeganyega.
7 Itegeka izuba ntirirase, Nâinyenyeri ikazitwikira.
8 Yibambisha ijuru yonyine, Ikagendera ku miraba yâinyanja.
9 Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya, Nâibirere byâikusi.
10 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, Ndetse nâibitangaza bitabarika.
11 â Dore impitaho, sinyibone, Yakomeza kugenda sinyimenye.
12 Dore iranyaga, ni nde wayibuza? Ni nde uzayibwira ati âUragira ibiki?â
13 Imana ntizagerura uburakari bwayo, Abafasha bâabibone bubama munsi yayo.
14 None se ni jye wayisubiza, Nkishakira amagambo yo kuyiburanya?
15 Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza, Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza.
16 Naho nataka ikanyitaba, Sinakwemera yuko inyumvira.
17 Kuko imvunagurisha ishuheri, Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa.
18 Ntireka mpumeka, Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.
19 Nimvuga ibyâimbaraga zâabanyamaboko ni yo nyirazo, Nimvuga ibyâurubanza na yo iti âNi nde uzantumira?â
20 Naho naba ndi umukiranutsi, Akanwa kanjye kancira urubanza. Naho naba ndi intungane, Ni ko kampamya ubugome.
21 Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye, Mpinyuye kubaho kwanjye.
22 Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti âIrimburana abatariho urubanza nâinkozi zâibibi.â
23 Icyorezo nicyaduka kikica abantu, Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba.
24 Isi itanzwe mu maboko yâinkozi zâibibi, Itwikiriye mu maso hâabacamanza bâisi. None se ni nde niba atari yo?
25 â Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru, Irahunga ariko nta cyiza ibona.
26 Irahita nkâamato yihuta, Nkâuko igisiga gihorera gifata icyo gihiga.
27 Iyo mvuze nti âNzirengagiza amaganya yanjye, Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishimeâ,
28 Imibabaro yanjye yose intera ubwoba, Nzi yuko utazantsindishiriza.
29 Urubanza ruzantsinda, Noneho ndarushywa nâubusa kuki?
30 Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi, Ngakaraba isabune,
31 Na bwo wanjugunya mu rwobo, Imyambaro yanjye ikanzinukwa.
32 Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, Ngo tujyane tujye kuburana.
33 Nta wuturimo wo kuburanirwa, Wabasha kudushyiraho amaboko twembi.
34 Noneho ninkureho inkoni yayo, Nâigitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba,
35 Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge. Ariko si ko meze.