YOBU 5
1 â Hamagara noneho, hari uwagusubiza? Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?
2 Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.
3 Nabonye umupfapfa ashora imizi, Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.
4 Abana be bari kure yâubuhungiro, Bahondagurirwa mu irembo, Kandi ntibafite uwo kubarokora.
5 Imyaka ye imarwa nâabashonji, Ndetse bajyana nâibiri ma mahwa, Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo.
6 Umubabaro ntuva mu mukungugu, Kandi amakuba ntamera mu butaka.
7 Nyamara umuntu avukira umuruho, Nkâuko ibishashi bitumukira mu kirere.
8 â Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana, Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.
9 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, Nâibitangaza bitabarika.
10 Ni yo ivubira isi imvura, Igasandaza amazi mu mirima.
11 Ni yo ishyira hejuru aboroheje, Nâababoroga ibashyira mu mahoro.
12 Yica imigambi yâincakura, Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.
13 Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo, Nâinama zâabâincakura ikazubika.
14 Bahura nâumwijima ari ku manywa, Barindagira ku manywa yâihangu nka nijoro.
15 Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo, Ndetse nâumutindi imukiza amaboko yâabakomeye.
16 Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa kâabakiranirwa kazahozwa.
17 â Hahirwa umuntu Imana ihana, Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.
18 Kuko ari yo irema uruguma, kandi akaba ari yo yomora, Irakomeretsa, Kandi amaboko yayo ni yo akiza.
19 Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho.
20 Mu gihe cyâinzara izagukiza urupfu, No mu ntambara izagukiza imbaraga yâinkota.
21 Uzahishwa intonganya zâururimi, Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.
22 Kurimbuka nâinzara uzabiseka, Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.
23 Kuko uzasezerana nâamabuye yo mu gasozi, Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.
24 Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro byâamatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo.
25 Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira, Nâabagukomokaho bakaba nkâibyatsi byo ku isi.
26 Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza, Nkâumuba wâingano uhunikwa mu gihe cyawo.
27 Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri, Byumve ubyigireho akamaro.â