YOBU 42
Yobu yihana
1 Maze Yobu asubiza Uwiteka ati
2 â Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.â
3 Iti â Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?â Yobu ati â Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.
4 Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga, Ngiye kukubaza maze nawe unsubize.
5 Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
6 Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.â
Imana ikiza Yobu imushumbusha ibyo yari yarapfushije
7 Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi wâUmutemani ati â Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nkâuko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
8 Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi nâamapfizi yâintama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nkâuko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nkâuko umugaragu wanjye Yobu yagenje.â
9 Nuko Elifazi wâUmutemani na Biludadi wâUmushuhi na Zofari wâUmunÄmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.
10 Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye nâibyo yari afite kabiri.
11 Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, nâabari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bwâibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cyâifeza nâimpeta yâizahabu.
12 Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine nâingamiya ibihumbi bitandatu, nâamapfizi ibihumbi bibiri nâindogobe zâingore igihumbi.
13 Kandi abyara nâabahungu barindwi nâabakobwa batatu.
14 Umukobwa wâimfura amwita Yemima, uwâubuheta amwita Keziya, nâuwa gatatu amwita Kerenihapuki.
15 Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nkâabakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.
16 Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be nâabuzukuru be ndetse nâubuvivi.
17 Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru.