YOBU 31
1 â Nasezeranye nâamaso yanjye, None se nabasha nte kwifuza umukobwa?
2 â Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki? Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru?
3 Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha, Ibyago bigategekerwa inkozi zâibibi?
4 Imana ntiyitegereza inzira zanjye, Ikabara intambwe zanjye zose?
5 â Niba naragendeye mu binyoma, Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya,
6 Henga mpimirwe ku minzani ireshya, Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye.
7 Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira, Umutima wanjye ukayobezwa nâibyo amaso yanjye areba, Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,
8 Ndakabiba hasarure undi, Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa.
9 â Niba umutima wanjye warashutswe nâumugore, Nkubikirira ku muryango wâumuturanyi wanjye,
10 Umugore wanjye aragasera undi, Kandi ashakwe nâabandi.
11 Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije Ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa nâabacamanza,
12 Kuko cyamera nkâumuriro ukongora ukageza ku kurimbuka, Kandi cyarandura ibyo nungutse byose.
13 â Niba narahinyuye urubanza rwâumugaragu wanjye, Cyangwa urwâumuja wanjye igihe bamburanyaga,
14 None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte? Mbese yangenderera nayibwira iki?
15 Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye? Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe?
16 â Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza, Cyangwa se ngahebya amaso yâumupfakazi,
17 Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye, Impfubyi ntibiboneho?
18 Ahubwo uhereye mu busore bwanjye, Yankuriye iruhande ndi nka se, Nâumupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama.
19 â Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro, Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa,
20 Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha, Kandi ntasusurutswe nâubwoya bwâintama zanjye,
21 Niba narabanguriye impfubyi ukuboko, Kuko mfite umfasha ku irembo,
22 Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana nâumubiri, Nâukuboko kwanjye kuvunike gutane nâigufwa.
23 Kuko ibyago biva ku Mana byanteraga ubwoba, Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo.
24 â Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, Nkabwira izahabu nziza nti âNi wowe nishingikirijehoâ,
25 Niba narishimishijwe nâuko ubutunzi bwanjye ari bwinshi, Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi,
26 Niba naritegereje izuba igihe riva, Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana nkabiramya,
27 Kandi umutima wanjye ugashukashukwa rwihishwa, Nâikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo,
28 Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa nâabacamanza, Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.
29 â Hari ubwo nishimiye kurimbuka kâunyanga, Cyangwa nkishyirishwa hejuru nâuko ibyago bimugezeho?
30 Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura, Ngo mwifurize gupfa muvumye?
31 Hari ubwo abâiwanjye batahamije bati âHari umuntu wabona nâumwe wavuga yuko adahagira mu rugo rweâ?
32 Nta mushyitsi naraje hanze Ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga.
33 Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu, Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza,
34 Mbitewe no gutinya iteraniro rinini, Ngaterwa ubwoba no kugawa nâindi miryango, Bituma nceceka sinsohoke?
35 â Iyaba hari unyumvise! Dore ngiki icyitegererezo cyanjye, Ishoborabyose ninsubize, Nanjye mbone ibirego byanditswe nâumwanzi wanjye.
36 Ni koko nabiheka ku rutugu, Nabyitamirizaho nkâikamba.
37 Namumenyesha umubare wâintambwe zanjye, Nkamwegera nkâigikomangoma.
38 â Niba imisozi yanjye ihururiye kundega, Nâamayogi yo muri yo akaririra hamwe,
39 Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze, Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo,
40 Noneho ibisura birakamera ahâingano, Nâurukungu rumere aha sayiri.â Iyo ni yo ndunduro yâamagambo ya Yobu.