YOBU 28
1 â Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo, Nâizahabu ikagira uruganda icurirwamo.
2 Ubutare bukurwa mu butaka, Nâibuye riyengeshejwe rivamo umuringa.
3 Umuntu amaraho umwijima akawugenzura, Akagera mu maherezo yâurugabano, Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cyâurupfu.
4 Acukura urwobo kure yâaho abantu batuye, Bakitendeka muri rwo kure yâabantu, Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino.
5 Isi na yo ivamo ibyokurya, Kandi ikuzimu hayo habirindurwa nkâahari umuriro.
6 Amabuye yâaho avamo safiro, Arimo umukungugu wâizahabu.
7 Iyo nzira nta gisiga kiyizi, Nâijisho ryâikizu ntiryigeze kuyibona,
8 Nâinyamaswa zÄ«bona ntabwo zayikandagiyemo, Nâintare yâinkazi ntiyayinyuzemo.
9 â Umuntu arambura ukuboko kwe ku rutare rwâisarabwayi, Yubika imisozi ahereye mu mizi yayo.
10 Aca imikorogero mu bitare, Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose.
11 Agomera imigezi ntitembe, Kandi agaragaza icyari gihishwe.
12 Ariko ubwenge bwo buzabonwa he? Cyangwa kumenya kuba hehe?
13 â Umuntu ntazi igiciro cyabwo, Kandi ntibubonwa mu gihugu cyâabazima.
14 Imuhengeri haravuga hati âNtibundimoâ, Nâinyanja iti âNtiburi kumwe nanjye.â
15 Ntibuboneshwa nâizahabu, Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo.
16 Ntabwo bugereranywa nâizahabu ya Ofiri, Cyangwa shohamu yâigiciro cyinshi, habe na safiro.
17 Izahabu nâibirahuri ntibihwanye na bwo, Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa byâizahabu nziza.
18 Fezaruka nâibirahuri ntibizavugwa, Ni ukuri igiciro cyâubwenge kiruta marijani.
19 Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo, Kandi ntabwo bwagereranywa nâizahabu nziza.
20 â None se ubwenge bukomoka he? No kumenya kuba hehe?
21 Ko buhishwe amaso yâabazima bose, Bukihisha inyoni zo mu kirere?
22 Kirimbuzi nâurupfu biravuga biti âAmatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.â
23 â Imana ni yo izi inzira yabwo, Kandi izi nâaho buba.
24 Kuko ireba ku mpera zâisi, Ikareba no munsi yâijuru hose,
25 Kugira ngo igere uburemere bwâumuyaga, Ni ukuri amazi iyageresha incuro.
26 Igihe yahereye imvura itegeko, Nâumurabyo wâinkuba ikawuha inzira,
27 Ni bwo yabubonye ikabugaragaza, Yarabukomeje ndetse iraburondora.
28 âMaze ibwira umuntu iti âDore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.â â