YOBU 22
Elifazi amuhamya ko icyaha ari cyo cyamuteye ibyago
1 Maze Elifazi wâUmutemani arasubiza ati
2 â Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.
3 Mbese Ishoborabyose inezezwa nâuko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?
4 Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?
5 Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.
6 Kuko wajyanye ingwate zâabo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.
7 Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.
8 Ariko ukomeye we yagiraga igihugu, Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo.
9 Abapfakazi wabagenzaga ubusa, Nâamaboko yâimpfubyi akavunagurwa.
10 Ni cyo gituma imitego ikugose, Nâibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima.
11 Nâumwijima na wo urakugose ukubuza kubona, Kandi amazi menshi akurenzeho.
12 â Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru? Kandi dore umutwe wâinyenyeri uko ziri kure.
13 Nawe ukavuga uti âIcyo Imana izi ni iki?â Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima wâicuraburindi?
14 Uti âIbicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo, Biyibuza kureba, Kandi iratambagira ku gisenge cyâijuru.â
15 â Mbese uzakomeza inzira ya kera, Iyo abanyabyaha banyuzemo?
16 Bakuweho igihe cyabo kitaragera, Urufatiro rwabo rutemba nkâumugezi.
17 Bakabwira Imana bati âTuveho.â Kandi bati âIcyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?â
18 Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, Ariko imigambi yâinkozi zâibibi imba kure.
19 Abakiranutsi barabireba bakishima Kandi abatariho urubanza barabaseka.
20 Bati âNi ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe, Kandi abasigaye babo batsembwe nâumuriro.â
21 â Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro, Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.
22 Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo, Nâamagambo yayo uyashyire mu mutima wawe.
23 Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure yâurugo rwawe uzakomera.
24 Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu, Nâizahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo,
25 Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi, Nâifeza yâigiciro cyinshi.
26 Ni bwo uzishimira Ishoborabyose, Ukerekeza amaso yawe ku Mana.
27 Uzayisaba na yo izakumvira, Kandi uzahigura imihigo yawe.
28 Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka, Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe.
29 Nibakugusha uzavuga uti âHariho ikimbyutsa.â Kandi uwicisha bugufi izamukiza,
30 Ndetse izarokora nâuriho urubanza, Ni ukuri azakizwa no kubonera kwâamaboko yawe.â