YOBU 12
Yobu ahinyura amagambo yâincuti ze
1 Maze Yobu arasubiza ati
2 â Boshye ari mwe bantu gusa, Kandi ubwenge buzapfana namwe.
3 Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, Ese ibyo hari utabizi?
4 Meze nkâushungerwa nâumuturanyi we, Ari jye watabazaga Imana ikantabara, None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.
5 Umutima wâuguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, Abanyerera bagenewe gusekwa.
6 Ingo zâabambuzi zirahirwa, Nâabarakaza Imana babona amahoro, Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo.
7 â Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha, Nâinyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,
8 Cyangwa uvugane nâisi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.
9 Muri ibyo byose ni ikihe kitazi Ko ukuboko kâUwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?
10 Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bwâikizima cyose, Nâumwuka wâumuntu wese.
11 Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, Nkâuko akanwa kumva ibyokurya?
12 â Ubwenge bufitwe nâabasaza, Kandi kumenya gufitwe nâabaramye iminsi myinshi.
13 Ubwenge nâimbaraga bifitwe nâImana, Igira inama no kumenya.
14 Dore irasenya maze ntihasubire kubakika, Ikingirana umuntu ntihakingurike.
15 Yimana amazi agakama, Maze yayatanga akubika isi.
16 â Imbaraga nâubuhanga bifitwe na yo, Umuriganya nâuriganywa ni abayo.
17 Ijyana abajyanama ho iminyago, Nâabacamanza ikabajijisha.
18 Ni yo yica amasezerano yâabami, Kandi ikababohesha imigozi.
19 Ijyana abatambyi ho iminyago, Kandi yubika intwari.
20 Imwaza amagambo yâabiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge.
21 Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa, Kandi idohora umushumi wâintwari.
22 Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, Kandi igicucu cyâurupfu igishyira mu mucyo.
23 Igwiza amahanga kandi ikayarimbura, Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.
24 Abatware bâamahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.
25 Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite, Kandi ibadandabiranya nkâumusinzi.