YESAYA 65
1 â Nabaririjwe nâabatanyitagaho, nabonywe nâabatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti âNimundebe, nimundebe.â
2 Ariko ubwoko bwâabagome nabutegeraga amaboko umunsi ukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwira ubwabo.
3 Ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari.
4 Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama zâingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa wâinyama zâibizira,
5 bakavuga bati âHagarara ukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.â Abo bambera umwotsi wo mu mazuru nâumuriro waka ukiriza umunsi.
6 â Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo.
7 Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, nâukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.â Ni ko Uwiteka avuga. â Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.â
8 Uwiteka aravuga ati â Nkâuko iseri ryâinzabibu rivamo umutobe bakavuga bati âNtuwurimbure kuko ugifite umumaroâ, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose.
9 Muri Yakobo nzahakura urubyaro, no muri Yuda nzakuramo uwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa nâabagaragu banjye bazahatura.
10 Maze i Sharoni hazaba ikiraro cyâintama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cyâamashyo yâinka, nzahagabira abantu banjye banshakaga.
11 â Ariko mwebwe abimĹŤye Uwiteka mukibagirwa umusozi wanjye wera, mugatereka Gadi intango mukanywera Meni vino yâinkangaza,
12 nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.â
13 Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti â Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa nâinzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa nâinyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa nâisoni.
14 Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa nâumunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa nâagahinda ko mu mutima, muborozwe nâimitima ibabaye.
15 Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina.
16 Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana yâukuri, nâuwo mu isi urahira azarahira Imana yâukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.
Isezerano ryâijuru rishya nâisi nshya
17 â Dore ndarema ijuru rishya nâisi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
18 Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.
19 Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira nâimiborogo ntibizahumvikana ukundi.
20 Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.
21 Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.
22 Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe nâabandi, kuko bazamara imyaka nkâibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo yâintoki zabo.
23 Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rwâabahawe umugisha nâUwiteka, hamwe nâabazabakomokaho.
24 Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.
25 Isega nâumwana wâintama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nkâinka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya byâinzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.â Ni ko Uwiteka avuga.