YESAYA 55
Agakiza kâubuntu gaturuka ku Mana
1 â Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi nâudafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino nâamata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.
2 Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.
3 â Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.
4 Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami wâamoko nâumugaba wayo.
5 Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi nâiryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bwâUwiteka Imana yawe, ku bwâUwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.â
6 Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
7 Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
8 â Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe nâizanjye!â Ni ko Uwiteka avuga.
9 â Nkâuko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, nâibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.
10 â Nkâuko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya nâingundu, bugaha umubibyi imbuto nâushaka kurya bukamuha umutsima,
11 ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.
12 â Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi nâudusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.
13 Mu cyimbo cyâumufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cyâumukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ryâUwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.â