YESAYA 49
IbyâUmucunguzi wâAbisirayeli nâuwâabâisi bose
1 Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.
2 Akanwa kanjye yagahinduye nkâinkota ityaye, ampisha mu gicucu cyâukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose.
3 Kandi yarambwiye ati â Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro.â
4 Ariko ndavuga nti â Naruhijwe nâubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza nâUwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.â
5 None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso yâUwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,
6 aravuga ati â Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera yâisi.â
7 Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cyâabatware ati â Abami bazabireba bahagurukane nâibikomangoma baramye ku bwâUwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.â
8 Uwiteka aravuga ati â Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ryâabantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.
9 Kandi ubwire imbohe zisohoke, nâabari mu mwijima uti âNimugaragare.â Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga zâimisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri.
10 Ntibazicwa nâinzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, nâizuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masĹko yâamazi.
11 â Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru.
12 Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi nâiburengerazuba kandi aba na bo bazaturuka mu gihugu cyâi Sinimu.â
13 Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.
14 Ariko Siyoni aravuga ati â Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.â
15 â Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.
16 Dore nguciye mu biganza byanjye nkâuca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.
17 â Abana bawe barihuta, abakurimbuye nâabakugize amatongo bazakuvaho.
18 Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubaho kwanjye yuko uzabambara bose nkâuwambaye ibyâumurimbo, uzabakenyera use nâumugeni.â Ni ko Uwiteka avuga.
19 â Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare nâumusaka, nâigihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure.
20 Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati âHano hambereye imfungane, mpa aho gutura.â
21 Uzaherako wibaze mu mutima uti âMbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha nâigicibwa nâinzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?â â
22 Umwami Imana iravuga iti â Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, nâabakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.
23 Abami bazakubera ba so bakurera, nâabamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa nâisoni.â
24 Mbese abakomeye bÄnyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa?
25 Ariko Uwiteka aravuga ati â Abajyanwa ari imbohe nâabakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago yâabanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira nâukurwanya kandi nzakiza abana bawe.
26 Abaguhata nzabagaburira inyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nkâusinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukiza wawe nâUmucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.â