YESAYA 42
Umugaragu wâUwiteka
1 â Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka.
2 Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira.
3 Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi nâurumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka byâukuri.
4 Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, nâibirwa bizategereza amategeko ye.â
5 Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi nâibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo.
6 â Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ryâabantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga,
7 no guhumĆ«ra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu yâimbohe.
8 â Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, nâishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.
9 Dore ibya mbere birasohoye, nâibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.â
10 Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya nâishimwe rye uhereye ku mpera yâisi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, nâibiyirimo byose nâibirwa nâababituyeho.
11 Ubutayu nâimidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo, nâibirorero bituweho nâAbakedari, nâabaturage bâi Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga zâimisozi.
12 Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.
13 Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nkâintwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye.
14 â Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nkâuko umugore uramukwa asamaguza asemeka.
15 Nzarimbura imisozi nâudusozi, numishe ubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, nâibidendezi nzabikamya.
16 â Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, nâahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahÄna.
17 Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati âMuri imana zacuâ, bazakorwa nâisoni cyane.
18 â Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze.
19 Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu wâUwiteka?
20 Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.â
21 Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza.
22 Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu yâimbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa.
23 Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya?
24 Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye?
25 Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana nâintambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.