YESAYA 39
Hezekiya amurikira intumwa zâi Babuloni ubutunzi bwe
1 Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami wâi Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko nâamaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.
2 Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu yâububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye byâigiciro cyinshi, ifeza nâizahabu nâimibavu nâamavuta yâigiciro cyinshi, nâinzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, nâibyâubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.
3 Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati â Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?â Hezekiya aramusubiza ati â Baturutse mu gihugu cya kure cyâi Babuloni baza ari jye basanga.â
4 Arongera aramubaza ati â Mu nzu yawe babonyemo iki?â Hezekiya aramusubiza ati â Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.â
5 Yesaya abwira Hezekiya ati â Umva ijambo ryâUwiteka Nyiringabo:
6 igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, nâibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.
7 Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu yâumwami wâi Babuloni.â
8 Hezekiya abwira Yesaya ati â Ijambo ryâUwiteka avuze ni ryiza.â Arongera aravuga ati â Kuko hazaba amahoro nâibyâukuri nkiriho.â