YESAYA 34
Ibyago Imana izateza amahanga
1 Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi nâibiyuzuye byumve, ubutaka nâibimera byose na byo byumve.
2 Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.
3 Intumbi zâingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa nâamaraso yabo.
4 Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba nâijuru rizazingwa nkâumuzingo wâimpapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nkâikibabi cyâumuzabibu, cyangwa icyâumutini uko biraba bigahunguka.
5 Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu nâabantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
6 Inkota yâUwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe nâibinure nâamaraso yâabana bâintama nâihene, nâibinure byo ku mpyiko zâamasekurume yâintama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.
7 Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana nâamapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso nâumukungugu wâiwabo uzabyibushywa nâibinure.
8 Kuko uwo munsi ari uwo guhĹra kâUwiteka, nâumwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.
9 Imigezi yaho izahinduka ubujeni nâumukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka.
10 Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose.
11 Ahubwo inzoya nâibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira nâibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa.
12 Bazahamagaza imfura zâicyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa.
13 Amazu yaho yâinyumba azameramo amahwa, nâibihome byaho bizameramo ibisura nâibitovu, hazaba ikutiro ryâingunzu nâimbuga yâimbuni.
14 Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira nâamasega, nâihene yâibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe.
15 Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturage ibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iyâingore nâingabo yayo.
16 Nimushake mu gitabo cyâUwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.
17 Yahabifindiriye ubufindo, nâukuboko kwe ni ko kwahabigabanishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.