YESAYA 23
1 Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge zâi Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cyâi Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14
2 Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga nâabacuruzi bâi Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.
3 Imbuto za Shihori nâibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ryâamahanga.
4 Yewe Sidoni, korwa nâisoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti â Sindaramukwa kandi sindabyara, nta nâubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.â
5 Inkuru yâi Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.
6 Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.
7 Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?
8 Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, nâabatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
9 Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bwâicyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.
10 Wa mukobwa wâi Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse.
11 Yarambuye ukuboko kwe hejuru yâinyanja anyeganyeza ibihugu byâabami, Uwiteka ategeka ibyâi KanÄni ngo barimbure ibihome byaho.
12 Aravuga ati â Wa mwari wâi Sidoni wâimpabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.â
13 Murebe igihugu cyâAbakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ahâinyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu yâibwami, bahahindura itongo.
14 Mwa nkuge zâi Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.
15 Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nkâiminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nkâibyo mu ndirimbo ya maraya.
16 Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe.
17 Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane nâibihugu byâabami bo mu isi bose.
18 Ubutunzi nâubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere yâUwiteka kugira ngo barye bahage, babone nâimyambaro ikomeye.