YESAYA 21
Ibihano byâibindi bihugu
1 Ibihanurirwa ubutayu bwâinyanja. Nkâuko serwakira yihuta inyura mu gihugu cyâikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba.
2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, nâumunyazi aranyaga.Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije.
3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa nâumubabaro nkâuwâumugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba.
4 Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi.
5 Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta.
6 Kuko Uwiteka ambwiye ati â Genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye.
7 Nabona umutwe wâingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.â
8 Nuko avuge nkâintare ati â Nyagasani, mpora mpagaze ku munara wâabarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye.
9 None dore nguriya umutwe wâingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.â Arongera aravuga ati â I Babuloni haraguye, haraguye! Nâibishushanyo bibajwe byâibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.â
10 Yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye.
11 Ibihanurirwa i Duma. Hariho umpamagara ari i Seyiri ati â Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?â
12 Umurinzi aramusubiza ati â Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.â
13 Ibihanurirwa Arabiya. Yemwe mwa nzererezi zâAbadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara.
14 Uwishwe nâinyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cyâi Tema basanganiza impunzi imitsima yabo,
15 kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati nâimiheto ifoye nâamakuba yâintambara.
16 Uwiteka arambwiye ati â Umwaka utarashira, uhwanye nâimyaka yâabakorera ibihembo, icyubahiro cyâi Kedari kizashira.
17 Abazasigara ku mubare wâabarashi bâintwari zâAbakedari bazaba imbarwa.â Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze.