YEREMIYA 6
Ababisha bâAbayuda bazabatera, bagote Yerusalemu
1 Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso.
2 Umukobwa wâi Siyoni ufite uburanga bwiza wadamaraye, ngiye kumuca.
3 Abungeri bazahasanga bajyanye imikumbi yabo, bazahakikiza amahema yabo, umwe azaragira ahe undi ahe.
4 Nimwitegure kuhatera, nimuhaguruke tuzamuke ku manywa. Tubonye ishyano, kuko bugiye kugoroba, ibicucu bya nimugoroba bimaze kurema!
5 Nimuhaguruke tuze kuzamuka nijoro, turimbure amanyumba yabo.
6 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati â Mutsinde ibiti, murunde ikirundo cyo kĹŤririraho mutere i Yerusalemu, ari wo murwa ugiye guhanwa wuzuye urugomo gusa.
7 Nkâuko isĹko ivubura amazi yayo ni ko na wo uvubura gukiranirwa kwawo, urugomo no kwambura byumvikana muri wo, indwara nâinguma bihora imbere yanjye.
8 Emera kwigishwa Yerusalemu we, umutima wanjye utakwikuburaho kugira ngo ntaguhindura amatongo nâigihugu kidatuwemo.â
9 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati â Bazahumba rwose abasigaye ba Isirayeli nkâuruzabibu, humbishe ukuboko kwawe nkâusoromera imizabibu mu byibo.
10 â Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ryâUwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo.
11 Ni cyo gituma nuzuwemo nâuburakari bwâUwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ryâabasore, kuko umugabo azafatanwa nâumugore we, kandi umusaza nâugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa.
12 Amazu yabo azigarurirwa nâabandi hamwe nâimirima yabo nâabagore babo, kuko ukuboko kwanjye nzakuramburira ku baturage bo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
13 Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora ibyâuburiganya.
14 Uruguma rwâabantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati âNi amahoro, ni amahoroâ, ariko rero nta mahoro ariho.
15 Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe nâisoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.â Ni ko Uwiteka avuga.
16 Uwiteka avuga atya ati â Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati âNtituzayinyuramo.â
17 Kandi nabashyizeho nâabarinzi nti âNimutegere amatwi ijwi ryâimpandaâ, ariko barahakana bati âNtituzayatega.â
18 â Nuko nimwumve mwa mahanga mwe, kandi mumenye ikibarimo wa teraniro we.
19 Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto zâibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, nâamategeko yanjye bakaba barayanze.
20 â Ni iki gituma nzanirwa imibavu ivuye i Sheba, nâibihumura neza bivuye mu gihugu cya kure? Ibitambo byanyu byoswa ntibyemewe nâamaturo yanyu ntanezeza.â
21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati â Dore nzashyira ibisitaza imbere yâaba bantu, abana bazabisitaranaho na ba se, umuturanyi na mugenzi we bazapfana.â
22 Uwiteka avuga atya ati â Dore ubwoko buje buturuka mu gihugu cyâikasikazi, ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera zâisi
23 bitwaje imiheto nâamacumu. Ni abantu bâinkazi ntibababarira, ikiriri cyabo gihĹrera nkâinyanja, bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nkâuri mu ntambara, kandi ni wowe bateye wa mukobwa wâi Siyoni we.â
24 Twumvise inkuru zaho amaboko yacu araraba, duterwa nâumubabaro mwinshi nâibise nkâibyâumugore uri ku nda.
25 Ntugasohoke ngo ujye mu murima cyangwa ngo ujye mu nzira, kuko inkota yâumubisha nâibiteye ubwoba biri mu mpande zose.
Imana ibwira Abayuda ko ari abagome
26 Yewe mukobwa wâabantu banjye we, kenyera ibigunira wigaragure mu ivu, wiraburirwe nkâuwapfushije umwana wâikinege. Gira umuborogo ubabaje cyane, kuko umurimbuzi azadutera adutunguye.
27 Nakugize umunara nâigihome mu bantu banjye, kugira ngo umenye inzira yabo uyigenzure.
28 Bose ni abagome bakabije bagenda babeshyera abandi, bameze nkâimiringa nâibyuma, bose bakora ibyo gukiranirwa.
29 Imivuba ivugutirwa cyane, icyuma cyâisasu gikongowe nâumuriro, bagumya gucenshura ariko nta cyo bimaze kuko ababi batavanwamo.
30 Abantu bazabita ifeza yabaye inkamba, kuko Uwiteka yabanze.