YEREMIYA 4
Imana yinginga Abayuda ngo bihane
1 Uwiteka aravuga ati â Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti
2 âNdahiye Uwiteka uhoraho wâukuri, utabera kandi ukiranukaâ, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.â
3 Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu bâu Buyuda nâabâi Yerusalemu ati â Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.
4 Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe bâu Buyuda nâabaturage bâi Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nkâumuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe nâububi bwâingeso zanyu.
5 â Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze nâi Yerusalemu muti âNimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe nâinkike.â
6 Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.â
7 Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi wâamahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, nâimidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo.
8 Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bwâUwiteka butatuvuyeho.
9 Uwiteka aravuga ati â Uwo munsi umutima wâumwami uziheba, nâimitima yâibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa nâabahanuzi bazashoberwa.â
10 Maze ndavuga nti â Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu nâabâi Yerusalemu ubwo wavugaga uti âMuzagira amahoroâ, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.â
11 Icyo gihe ubu bwoko nâabâi Yerusalemu bazabwirwa ngo â Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu bâubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,
12 ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.â
13 Dore azaza ameze nkâibicu, nâamagare ye yâintambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga.Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa!
14 Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?
15 Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru zâibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.
16 â Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti âAbaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu yâu Buyuda.
17 Barahakubye bameze nkâabarinzi bâumurima kuko hangomeye.â â Ni ko Uwiteka avuga.
18 â Inzira yawe nâimirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.â
Imana iririra Abayuda banze kwihana
19 Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cyâumutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ryâimpanda nâinduru zâintambara mutima wanjye.
20 Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe nâinyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
21 Nzahereza he ndeba ibendera ryâintambara, kandi nkumva ijwi ryâimpanda?
22 Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.
23 Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, nâijuru na ryo nta mucyo rifite.
24 Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse nâiyindi yose na yo inyeganyega.
25 Nitegereje mbona nta muntu uhari, nâibisiga byose byo mu kirere byahunze.
26 Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, nâimidugudu yabo yose yasenyukiye imbere yâUwiteka ku bwâuburakari bwe bukaze.
27 Kuko Uwiteka avuga atya ati â Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.
28 Ni cyo kizatera isi kuboroga, nâijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.â
29 Umudugudu wose uhungishwa nâurusaku rwâabagendera ku mafarashi nâabitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo.
30 Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa byâizahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.
31 Kuko numvise ijwi nkâiryâumugore uri ku nda no gushinyiriza nkâubyara uburiza, ijwi ryâumukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akÄra amaboko ye ati â Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere yâabanyica!â