YEREMIYA 11
Imana ihamya Abayuda ubugome, yangira Yeremiya kubasabira
1 Ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Yeremiya riti
2 â Nimwumve amagambo yâiri sezerano, kandi ubwire abâi Buyuda nâabatuye i Yerusalemu uti:
3 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti âHavumwe umuntu utumvira amagambo yâiri sezerano,
4 iryo nategetse ba sogokuruza wa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya Egiputa, mu itanura ryâibyuma nti: Nimwumvire ijwi ryanjye nâamategeko yanjye, muyakomeze yose nkâuko nayabategetse. Ubwo ni bwo muzaba abantu banjye, nanjye nkaba Imana yanyu,
5 kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruza yo kubaha igihugu cyâamata nâubuki nkâuko biri nâuyu munsi.â â Nuko ndamusubiza nti â Birakabaho, Nyagasani.â
6 Maze Uwiteka arambwira ati â Amamaza aya magambo yose mu midugudu yâu Buyuda no mu nzira zâi Yerusalemu uti âNimwumve amagambo yâiri sezerano muyasohoze,
7 kuko nihanangirije ba sogokuruza cyane uhereye wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nkabyuka kare mbihanangiriza nti: Nimwumvire ijwi ryanjye.â
8 Nyamara ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo umuntu wese yayobejwe nâumutima we mubi unangiye. Ni cyo cyatumye mbarangirizaho amagambo yose yâiri sezerano, ayo nari nabategetse gukora ariko ntibayakora.â
9 Maze Uwiteka arambwira ati â Mu bagabo bâi Buyuda no mu baturage bâi Yerusalemu habonetse ubugambanyi.
10 Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, banze kumvira amagambo yanjye, bikurikiriye izindi mana ngo bazikorere. Inzu ya Isirayeli nâinzu ya Yuda bishe isezerano ryanjye, nasezeranye na ba sekuruza.
11 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati âDore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.
12 Maze abo mu midugudu yâu Buyuda nâabatuye i Yerusalemu bazajya gutakira ibigirwamana boserezaga imibavu, ariko ntabwo bizabakiza mu gihe cyâamakuba yabo.
13 Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko nâimana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira zâi Yerusalemu zingana, ni ko nâibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza BÄli ho imibavu.
14 Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bwâamakuba yabo.â â
15 Umukunzi wanjye aje kwenda iki mu nzu yanjye, ko yakoranye na benshi ibizira? Wibwira ko ibitambo ari byo byagukiza? Kandi iyo ukoze icyaha ni bwo unezerwa.
16 Uwiteka yakwise Umwelayo utoshye, mwiza kandi ufite imbuto nziza, ariko awutwikira mu rusaku rwâimidugararo myinshi kandi nâamashami yawo aravunagurika.
17 Uwiteka Nyiringabo waguteye nkâimbuto none agutegekeye ibyago, aguhoye ibyaha byâinzu ya Isirayeli nâibyâinzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga BÄli imibavu.
18 Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya, uherako unyereka imirimo yabo.
19 Ariko nari meze nkâumwana wâintama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati â Turimbure igiti nâimbuto zacyo, tumuce mu gihugu cyâababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.â
20 Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima nâimpyiko, henga ndebe uko uzabahĹra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.
21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibyâabantu bo mu Anatoti bashaka kukwica bavuga bati â Ntugahanure mu izina ryâUwiteka kugira ngo udapfa uguye mu maboko yacu.â
22 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati â Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo nâabakobwa babo bazicwa nâinzara,
23 kandi ntihazagira urokoka wo muri bo kuko nzateza abantu bo mu Anatoti ibyago, mu mwaka bazahanirwamo.â