YEREMIYA 1
Imana ihamagarira Yeremiya ubuhanuzi
1 Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.
2 Yabwiwe ijambo ryâUwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami wâu Buyuda, mu mwaka wa cumi nâitatu wo ku ngoma ye.
3 Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, kugeza mu iherezo ryâumwaka wa cumi nâumwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, igihe abâi Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.
4 Nuko ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
5 â Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.â
6 Nuko ndavuga nti â Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!â
7 Ariko Uwiteka arambwira ati â Wivuga uti âNdi umwanaâ, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.
8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.â Ni ko Uwiteka avuga.
9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati â Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
10 Dore ngushyiriye hejuru yâamahanga nâibihugu byâabami, kurandura no gusenya, kurimbura no kĆ«bika, kubaka no gutera imbuto.â
Ibyerekwa byerekana ibihano Imana igiye kubahanisha
11 Ijambo ryâUwiteka rinzaho riti â Yeremiya we, uruzi iki?â Maze ndavuga nti â Nduzi inkoni yâumurinzi.â
12 Maze Uwiteka arambwira ati â Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.â
13 Ijambo ryâUwiteka rinzaho ubwa kabiri riti â Uruzi iki?â Ndasubiza nti â Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugÄra iri ikasikazi.â
14 Maze Uwiteka arambwira ati â Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi.
15 Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose byâikasikazi,â ni ko Uwiteka avuga,â Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo yâi Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose yâu Buyuda.
16 Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimĆ«ye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo yâamaboko yabo.
17 Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo,
18 kuko uyu munsi nakugize umudugudu wâigihome, nâinkingi yâicyuma nâinkike zâimiringa. Igihugu cyose nâabami bâu Buyuda nâibikomangoma byaho, nâabatambyi baho nâabaturage baho
19 bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.â Ni ko Uwiteka avuga.