YAKOBO 3
Uburyo ururimi rutagengwa rwuzuye ubusagwe bwica
1 Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta izâabandi,
2 kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.
3 Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura nâimibiri yayo yose.
4 Kandi dore nâinkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa nâumuyaga uhuha cyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka.
5 Nâururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa nâagashashi gato cyane!
6 Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana nâisi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
7 Kuko amoko yose yâinyamaswa nâibiguruka nâibikururuka nâibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,
8 ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.
9 Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho yâImana,
10 mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo.
11 Mbese ye, amazi meza nâakereta yabasha kuva mu isĹko imwe?
12 Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa umuzabibu wakwera imbuto zâumutini? Ni ko nâisĹko itabasha kuvamo amazi yâumunyu kandi ngo ivemo nâameza.
Ubwenge buva mu ijuru ubwo ari bwo
13 Ni nde muri mwe wâumunyabwenge kandi wâumuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza nâubwenge.
14 Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri.
15 Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubwâisi, ni ubwâinyamaswabantu ndetse ni ubwâabadayimoni,
16 kuko aho amakimbirane nâintonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.
17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubwâamahoro, nâubwâineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi nâimbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
Intandaro zâintambara nâamahane yose
18 Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro nâabahesha abandi amahoro.