UMUBWIRIZA 9
Ababi nâabeza bagirirwa kumwe
1 Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi nâabanyabwenge bari mu maboko yâImana, nâimirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.
2 Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo yâabakiranutsi nâayâabakiranirwa ni amwe, ayâumwiza uboneye nâayâuwanduye, ayâutamba ibitambo nâayâutabitamba, uko umwiza amera ni ko nâumunyabyaha ameze, urahira ameze nkâutinya kurahira.
3 Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi yâijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima yâabantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima yâabo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo.
4 Ufatanya nâabazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.
5 Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.
6 Urukundo rwabo nâurwangano rwabo nâishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi yâijuru byose, kugeza ibihe byose.
7 Igendere wirÄŤre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe nâumutima unezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe.
8 Imyambaro yawe ihore yera, kandi mu mutwe wawe ntihakaburemo amavuta.
9 Wishimane nâumugore wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi yâijuru, yose ni iminsi yawe yâimpfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yawe ugokera munsi yâijuru.
10 Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta nâimigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.
11 Nongeye kubona munsi yâijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, nâabajijutse si bo bagira ubutunzi, nâabahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe nâibigwirira umuntu biba kuri bose.
12 Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura nâinyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cyâamakuba, iyo baguwe gitumo.
13 Kandi nabonye ubwenge munsi yâijuru, bwambereye igikomeye.
14 Hariho umudugudu muto urimo abantu bake, maze haza umwami ukomeye arawutera, arawugota awurundaho ibirundo byo kuririraho.
15 Nuko habonekamo umukene uzi ubwenge, akirisha uwo mudugudu ubwenge bwe, nyamara nta muntu wibutse uwo mukene.
16 Mperako ndavuga nti â Ubwenge buruta imbaraga.â Ariko rero ubwenge bwâumukene burahinyurwa, kandi amagambo ye ntiyumvikana.
17 Amagambo yâumunyabwenge avugirwa ahiherereye, aruta urusaku rwâumutware utwara abapfapfa. 18Ubwenge buruta intwaro zâintambara, ariko umunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.