UMUBWIRIZA 12
1 Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi yâubusore bwawe, iminsi mibi itaraza nâimyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti â Sinejejwe na byo.â
2 Izuba nâumucyo nâukwezi nâinyenyeri bitarijimishwa, nâibicu bitaragaruka imvura ihise,
3 nâigihe abarinzi bâinzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, nâabasyi bakarorera kuko babaye bake, nâabarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,
4 nâijwi ryâingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa nâubunyoni, nâabakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,
5 ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe nâubwoba mu nzira, kandi igiti cyâumuluzi kizarabya, nâigihĹre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo hâiteka, abarira bakabungerera mu mayira,
6 akagozi kâifeza kataracika nâurwabya rwâizahabu rutarameneka, nâikibindi kitaramenekera ku isĹko nâuruziga rutaravunikira ku iriba
7 nâumukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, nâumwuka ugasubira ku Mana yawutanze.
8 Nuko umubwiriza aravuga ati â Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.â
Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana
9 Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.
10 Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye nâibyanditswe bitunganye, ibyâamagambo yâukuri.
11 Amagambo yâabanyabwenge ameze nkâibihosho, nâamagambo yâabakuru bâamateraniro ameze nkâimbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe nâumwungeri umwe.
12 Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri.
13 Iyi ni yo ndunduro yâijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.
14 Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, nâigihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.