OBADIYA 1
Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli
1 Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5 Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati â Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.
2 Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.
3 Ubwibone bwâumutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate byâurutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti âNi nde wamanura akangeza hasi?â
4 Naho watumbagira hejuru nkâigisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati yâinyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.
5 â Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bÄ«haza? Abasaruzi bâimizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?
6 Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!
7 Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.â
8 Uwiteka arabaza ati â Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?
9 Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa nâicyorezo.
10 â Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa nâisoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukwâiteka ryose.
11 Wa munsi wihagarariraga urebÄra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nkâuwo muri bo.
12 Ariko ntukarebÄre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.
13 Ntukajye mu irembo ryâubwoko bwanjye ku munsi wâibyago byabo. Ni ukuri ntukarebÄre amakuba yabo ku munsi wâibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi wâibyago byabo.
14 Ntugahagarare mu mahuriro yâinzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi wâamakuba yabo.
15 â Kuko umunsi wâUwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.
16 Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nkâabatigeze kubaho.
17 â Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, abâinzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.
18 Kandi abâinzu ya Yakobo bazaba umuriro, nâabâinzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, nâabâinzu ya Esawu bazaba nkâumurama, bazabatwika bakongoke, ndetse abâiyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe nâUwiteka.
19 â Kandi abâikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, nâabatuye mu gisiza bahindĆ«re igihugu cyâAbafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu nâigihugu cyâi Samariya, nâAbabenyamini bazahindĆ«ra i Galeyadi.
20 Kandi abo muri izo ngabo zâAbisirayeli bagiye mu BanyakanÄni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, nâabâi Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu yâikusi.
21 Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubwâUwiteka.â