NEHEMIYA 13
Bumva amategeko bakitandukanya nâabapagani
1 Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ryâImana iteka ryose,
2 kuko batasanganije Abisirayeli imitsima nâamazi, ahubwo bakabaguririra kuri BalÄmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha.
3 Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cyâabanyamahanga cyose.
Nehemiya yirukana Tobiya mu nzu yâImana
4 Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu yâImana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya,
5 yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo yâamafu nâicyome, nâibikoreshwa nâibice bya kimwe mu icumi byâimyaka yâimpeke na vino nâamavuta, ibyagererwaga Abalewi nâabaririmbyi nâabakumirizi ku bwâitegeko, hamwe nâamaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.
6 Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu nâibiri wo ku ngoma yâumwami wâi Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera.
7 Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari byâinzu yâImana,
8 birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze.
9 Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu byâinzu yâImana nâamaturo yâamafu nâicyome.
10 Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi nâabaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cyâiwabo.
11 Nuko ntonganya abatware nti â Ni iki cyatumye inzu yâImana irekwa?â Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo.
12 Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cyâimyaka yâimpeke na vino nâamavuta, babishyira mu bubiko.
13 Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na HanÄni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo.
14 Mana yanjye, ujye unyibuka ku bwâibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu yâImana yanjye, nâibihe bifatwa muri iyo.
Abantu basuzuguza isabato
15 Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, nâabandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino nâinzabibu nâimbuto zâimitini nâimitwaro yâuburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.
16 Kandi hariho abagabo bâi Tiro bazanaga amafi nâibintu byâuburyo bwose, bakagura nâAbayuda ku isabato muri Yerusalemu.
17 Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti â Ni iki cyabateye gukora icyaha gisa gityo mugasuzuguza umunsi wâisabato?
18 Ese ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli uburakari muzira gusuzuguza isabato.â
19 Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi zâamarembo yâi Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi wâisabato.
20 Maze abatunzi nâabagura ibintu byâuburyo bwose, barara inyuma yâi Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.
21 Mbabonye ndabahamya ndababaza nti â Ni iki gituma murara inyuma yâinkike? Nimwongera nzabafata.â Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato.
22 Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi wâisabato. Mana yanjye, nâibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.
Gushyingirana nâayandi mahanga bihanwa
23 Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore bâAbanyashidodikazi nâAbamonikazi nâAbamowabukazi.
24 Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga nâurwâAbanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rwâishyanga ribonetse ryose.
25 Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti â Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.
26 Mbese Salomo umwami wâAbisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa nâImana ye ikamwimika ingoma yâAbisirayeli bose, ariko na we abagore bâabanyamahangakazi baramucumuje.
27 None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa bâabanyamahanga?â
28 Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni.
29 Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi nâisezerano ryâabatambyi nâiryâAbalewi.
30 Uko ni ko nabatunganije mbakuramo abanyamahanga bose, ntegeka ibihe byâabatambyi nâibyâAbalewi ngo umuntu wese ajye ku murimo we,
31 ntegeka nâibyâamaturo yâinkwi mu bihe bitegetswe nâibyâumuganura. Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire.