MIKA 6
Ibyo Imana ishaka ku bantu bayo
1 Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati â Haguruka uburanire imbere yâimisozi, udusozi twumve ijwi ryawe.
2 â Mwa misozi mwe, namwe mfatiro zâisi zitajegajega, nimwumve kuburana kâUwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza nâubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.
3 â Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.
4 Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu yâuburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.
5 Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami wâi Mowabu yagambiriye, nâicyo BalÄmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.â
6 Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa nâinyana zimaze umwaka?
7 Aho Uwiteka yakwemera amapfizi yâintama ibihumbi, cyangwa imigezi yâamavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto yâumubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cyâubugingo bwanjye?
8 Yewe mwana wâumuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana nâImana yawe wicisha bugufi.
9 Ijwi ryâUwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti â Nimwumvire inkoni ihana nâuwayitegetse.
10 Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu yâinkozi zâibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga?
11 Abafite iminzani ibeshya nâuruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira?
12 Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, nâururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya.
13 Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe.
14 Uzarya we guhaga nâiwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota.
15 Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto zâimyelayo ariko ntuzisÄ«ga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino.
16 Kuko amategeko ya Omuri nâibyakozwe nâumuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka nâabaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho nâigitutsi batuka ubwoko bwanjye.â