MATAYO 16
Yesu yima Abayuda ikimenyetso (Mar 8.11-21; Luka 12.54-56)
1 Abafarisayo nâAbasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.
2 Arabasubiza ati â Iyo bugorobye, muravuga muti âHazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.â
3 Na mu gitondo muti âHaraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.â Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso byâibihe.
4 Abantu bâiki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.â Abasiga aho aragenda.
5 Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima.
6 Yesu arababwira ati â Mumenye, mwirinde umusemburo wâAbafarisayo nâuwâAbasadukayo.â
7 Bariburanya ubwabo bati â Ni uko tutazanye imitsima.â
8 Yesu arabimenya arababaza ati â Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima?
9 Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe?
10 Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe?
11 Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye ibyâimitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo wâAbafarisayo nâuwâAbasadukayo.â
12 Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo wâimitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize yâAbafarisayo nâiyâAbasadukayo.
Petero ahamya ko Yesu ari Kristo (Mar 8.27-33; Luka 9.18-22; Yoh 6.66- 69)
13 Nuko Yesu ajya mu gihugu cyâi Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati â Abantu bagira ngo Umwana wâumuntu ndi nde?â
14 Baramusubiza bati â Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.â
15 Arababaza ati â Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?â
16 Simoni Petero aramusubiza ati â Uri Kristo, Umwana wâImana ihoraho.â
17 Yesu aramusubiza ati â Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri nâamaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.
18 Nanjye ndakubwira nti âUri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo yâikuzimu ntazarishobora.â
19 Nzaguha imfunguzo zâubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, nâicyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.â
20 Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo.
Yesu asobanura ibyâinzira yâumusaraba (Mar 8.31--9.1; Luka 9.22-27)
21 Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi nâabakuru nâabatambyi bakuru nâabanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.
22 Petero aramwihererana atangira kumuhana ati â Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.â
23 Arahindukira abwira Petero ati â Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari ibyâImana, ahubwo utekereza ibyâabantu.â
24 Maze Yesu abwira abigishwa be ati â Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,
25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.
26 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?
27 Kuko Umwana wâumuntu azazana nâabamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
28 Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana wâumuntu aziye mu bwami bwe.â