MATAYO 13
Umugani wâumubibyi (Mar 4.1-12; Luka 8.4-10)
1 Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cyâinyanja.
2 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.
3 Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati â Umubibyi yasohoye imbuto.
4 Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.
5 Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,
6 izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.
7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka araziniga.
8 Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.
9 Ufite amatwi niyumve.â
10 Abigishwa baramwegera baramubaza bati â Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?â
11 Arabasubiza ati â Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bwâubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,
12 kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa nâicyo yari afite.
13 Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: âNi uko iyo barebye batitegereza, nâiyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.â
14 Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngoâKumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.
15 Kuko umutima wâubu bwoko ufite ibinure,Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,Amaso yabo bakayahumiriza,Ngo batarebesha amaso,Batumvisha amatwi,Batamenyesha umutima,Bagahindukira ngo mbakize.â
Yesu asobanura umugani wâumubibyi (Mar 4.13-20; Luka 8.11-15)
16 â Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, nâamatwi yanyu kuko yumva.
17 Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi nâabakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.
18 â Nuko nimwumve umugani wâumubibyi.
19 Uwumva wese ijambo ryâubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa nâizibibwe mu nzira.
20 Kandi usa nâizibibwe ku kara, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,
21 ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.
22 Kandi usa nâizibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya yâiyi si nâibihendo byâubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.
23 Kandi usa nâizibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.â
Umugani wâurukungu mu masaka
24 Nuko abacira undi mugani aravuga ati â Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa nâumuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,
25 nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.
26 Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka.
27 Abagaragu be baraza babaza umutware bati âMutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?â
28 Ati âUmwanzi ni we wagize atyo.â Abagaragu be baramubaza bati âNoneho urashaka ko tugenda tukarurandura?â
29 Na we ati âOya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana nâamasaka,
30 mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.â â
Umugani wâakabuto ka sinapi nâuwâumusemburo(Mar 4.30-34; Luka 13.18-21)
31 Abacira undi mugani ati â Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa nâakabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.
32 Na ko ni gato hanyuma yâimbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.â
33 Abacira undi mugani ati â Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa nâumusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu yâifu kugeza aho iri busemburwe yose.â
34 Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,
35 kugira ngo ibyavuzwe nâumuhanuzi bisohore ngoâ Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kwâisi.â
36 Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati â Dusobanurire umugani wâurukungu rwo mu murima.â
37 Arabasubiza ati â Ubiba imbuto nziza ni Umwana wâumuntu,
38 umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana bâubwami, urukungu ni abana bâUmubi,
39 umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka yâisi, abasaruzi ni abamarayika.
40 Nkâuko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka yâisi.
41 Umwana wâumuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose nâinkozi zâibibi babikure mu bwami bwe,
42 babajugunye mu itanura ryâumuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
43 Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nkâizuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.
Umugani wâizahabu nâimaragarita nâurushundura
44 â Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa nâizahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.
45 â Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa nâumutunzi ushaka imaragarita nziza,
46 abonye imaragarita imwe yâigiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.
47 â Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa nâurushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi zâamoko yose.
48 Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.
49 Uko ni ko bizaba ku mperuka yâisi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,
50 babajugunye mu itanura ryâumuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
51 â Ayo magambo yose aho murayumvise?â Baramusubiza bati â Yee.â
52 Arababwira ati â Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe ibyâubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyirâurugo utanga ibintu bishya nâibya kera, abikuye mu bubiko bwe.â
Yesu asuzugurwa nâabo mu gihugu cyâiwabo (Mar 6.1-6; Luka 4.16-30)
53 Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo
54 ajya mu gihugu cyâiwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati â Ubu bwenge nâibi bitangaza uyu yabikuye he?
55 Mbese harya si we wa mwana wâumubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?
56 Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?â
57 Ibye birabagusha. Yesu arababwira ati â Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cyâiwabo no mu nzu yabo.â
58 Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe nâuko batamwizeye.