MATAYO 11
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu (Luka 7.18-35)
1 Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu yâaho.
2 Ariko Yohana yumviye mu nzu yâimbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati
3 â Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?â
4 Yesu arabasubiza ati â Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise nâibyo mubonye.
5 Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
6 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.â
7 Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana nâabantu ibya Yohana ati â Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa nâumuyaga?
8 Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo zâabami!
9 Ariko mwajyanywe nâiki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.
10 Uwo ni we wandikiwe ngo âDore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.â
11 â Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe nâabagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.
12 Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
13 Kuko abahanuzi bose nâamategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,
14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.
15 Ufite amatwi yumva niyumve.
16 â Ariko abâiki gihe ndabagereranya nâiki? Bameze nkâabana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati
17 âTwabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.â
18 Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati âAfite dayimoni.â
19 Umwana wâumuntu aje arya anywa, bagira bati âDore iki kirura cyâumunywi wâinzoga, incuti yâabakoresha bâikoro nâabanyabyaha.â Ariko ubwenge bwerekanwa nâimirimo yabwo.â
Yesu ahanurira abâi Korazini nâabâi Betsayida (Luka 10.13-15)
20 Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye.
21 Ati â Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro nâi Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisiga ivu.
22 Ariko ndababwira yuko ku munsi wâamateka, i Tiro nâi Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.
23 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none.
24 Ariko ndababwira yuko ku munsi wâamateka, igihugu cyâi Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.â
Yesu ahamagara abananiwe nâabaremerewe (Luka 10.21-22)
25 Muri iyo minsi Yesu aravuga ati â Ndagushima Data, Mwami wâijuru nâisi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge nâabahanga, ukabimenyesha abana bato.
26 Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
27 â Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana wâImana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana wâImana, nâumuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.
28 â Mwese abarushye nâabaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
29 Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,
30 kuko kunkorera kutaruhije, nâumutwaro wanjye utaremereye.â