MARIKO 13
Ibimenyetso byerekana kurimbuka kwâi Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu (Mat 24.1-28; Luka 21.5-24)
1 Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati â Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?â
2 Yesu aramubaza ati â Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.â
3 Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati
4 â Tubwire, ibyo bizabaho ryari, nâikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?â
5 Yesu atangira kubabwira ati â Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
6 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati âNi jye Kristoâ, bakayobya benshi.
7 Nuko nimwumva intambara nâimpuha zâintambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
8 Ishyanga rizatera irindi shyanga, nâubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba nâinzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
9 â Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere yâabategeka nâabami babampora, ngo mubabere ubuhamya.
10 Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.
11 Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima yâibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.
12 Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se wâumwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.
13 Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
14 â Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,
15 nâuzaba ari hejuru yâinzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,
16 nâuzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we.
17 â Abazaba batwite nâabonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!
18 Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi yâimbeho,
19 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.
20 Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu nâumwe, ariko ku bwâintore yatoranyije yayigabanyijeho.
21 â Icyo gihe umuntu nababwira ati âDore Kristo ari hanoâ, cyangwa ati âDore ari hariyaâ ntimuzabyemere,
22 kuko hazaduka abiyita Kristo nâabahanuzi bâibinyoma bakora ibimenyetso nâibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya nâintore niba bishoboka.
23 Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.
Ibyo kugaruka kâUmwana wâumuntu (Mat 24.29-44; Luka 21.25-33)
24 â Ariko muri iyo minsi, hanyuma yâuwo mubabaro, izuba rizijima nâukwezi ntikuzava umwezi wako,
25 nâinyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, nâimbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
26 Ubwo ni bwo bazabona Umwana wâumuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi nâubwiza.
27 Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera yâisi ukageza ku mpera yâijuru.
28 â Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cyâimpeshyi kiri bugufi.
29 Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.
30 Ndababwira ukuri yuko abâubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera.
31 Ijuru nâisi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
32 â Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana wâImana, keretse Data.
33 Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.
34 Ni nkâumuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso.
35 Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyirâurugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse,
36 atazabatungura agasanga musinziriye.
37 Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti âMube maso.â â