MALAKI 2
Bene Lewi baca mu isezerano Imana yasezeranye na bo
1 â Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.
2 Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse nâimigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
3 Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasÄ«ga amayezi ku maso, nâayâibitambo byanyu muzayoranwa na yo.
4 Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
5 â Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo nâamahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi nâizina ryanjye.
6 Itegeko ryâukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.
7 Kuko akanwa kâumutambyi gakwiriye guhamya ibyâubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa yâUwiteka Nyiringabo.
8 â Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu byâamategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
9 Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere yâabantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu byâamategeko.
Ibyaha byâabantu bâImana nâibyaha byo mu ngo
10 â Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza?
11 Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli nâi Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa wâimana yâinyamahanga.
12 Ukora bene ibyo, ari uhamagara cyangwa uwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucane nâutura Uwiteka Nyiringabo amaturo.
13 â Kandi hariho nâibindi mukora: mutwikira igicaniro cyâUwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.
14 Nyamara mukabaza muti âImpamvu ni iki?â Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, nâibyâumugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba nâumugore mwasezeranye isezerano.
15 Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe.
16 Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga nâumuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.
17 â Mwaruhije Uwiteka nâamagambo yanyu, nyamara murabaza muti âTwamuruhije dute?â Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere yâUwiteka, kandi muti âArabanezererwaâ, cyangwa muti âImana ica imanza iri he?â