LUKA 19
Ibya Zakayo
1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura.
2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha wâikoro mukuru kandi yari umutunzi.
3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.
4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.
5 Yesu ahageze arararama aramubwira ati â Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.â
6 Yururuka vuba amwakira anezerewe.
7 Abantu bose babibonye barabyivovotera bati â Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!â
8 Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati â Dore Databuja, umugabane wa kabiri wâibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.â
9 Yesu aramubwira ati â Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu,
10 kandi Umwana wâumuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.â
Umugani wa mina cumi (Mat 25.14-30)
11 Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi yâi Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bwâImana bugiye kuboneka uwo mwanya.
12 Nuko aravuga ati â Hariho umuntu wâimfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka.
13 Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati âMube muzigenzura kugeza aho nzazira.â
14 Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti âUyu ntidushaka ko adutegeka.â
15 â Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye.
16 Uwa mbere araza ati âMwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.â
17 Aramubwira ati âNuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware wâimisozi cumi.â
18 Haza uwa kabiri ati âMwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.â
19 Uwo na we aramubwira ati âNawe, twara imisozi itanu.â
20 â Undi araza aramubwira ati âMwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro,
21 kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.â
22 Aramubwira ati âNdagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye.
23 Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana nâurugenzo rwayo?â
24 â Abwira abahagaze aho ati âNimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.â
25 Baramubwira bati âMwami, ko afite icumi!â
26 âNdababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa nâicyo yari afite.
27 Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.â â
28 Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe nâindogobe (Mat 21.1-11; Mar 11.1-11; Yoh 12.12-19)
29 Ageze bugufi bwâi Betifage nâi Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati
30 â Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cyâindogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane.
31 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati âMurakiziturira iki?â Mumubwire mutya muti âDatabuja ni we ugishaka.â â
32 Izo ntumwa ziragenda zibisanga nkâuko yazibwiye.
33 Bakizitura icyana cyâindogobe, ba nyiracyo barababaza bati â Murakiziturira iki?â
34 Barabasubiza bati â Databuja ni we ugishaka.â
35 Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu.
36 Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.
37 Yenda kugera mu ibanga rwâumusozi wa Elayono, iteraniro rinini ryâabigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bwâibitangaza babonye byose bati
38 â Hahirwa Umwami uje mu izina ryâUwiteka, Amahoro abe mu ijuru, Nâicyubahiro kibe ahasumba hose.â
39 Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati â Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.â
40 Arabasubiza ati â Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.â
Yesu aririra Yerusalemu
41 Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati
42 â Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.
43 Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose,
44 kandi bazagutsembana nâabana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.â
Yirukana abaguriraga mu rusengero (Mat 21.12-17; Mar 11.15-19; Yoh 2.13-22)
45 Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo,
46 arababwira ati â Handitswe ngo âInzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamoâ, ariko mwebwe mwayihinduye isenga yâabambuzi.â
47 Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru nâabanditsi nâabakuru bâubwo bwoko bashaka kumwica,
48 icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.