KUVA 9
Icyago cya gatanu: hatera muryamo
1 Uwiteka abwira Mose ati â Injira mu nzu ya Farawo umubwire uti âUwiteka, Imana yâAbaheburayo aravuze ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorere.
2 Niwanga kuburekura ukagumya kubufata,
3 dore ukuboko kâUwiteka kuri ku matungo yawe yo mu gasozi, no ku mafarashi no ku ndogobe no ku ngamiya, no ku mashyo no ku mikumbi, muryamo nyinshi cyane izabitera.
4 Kandi Uwiteka azarobanura hagati yâamatungo yâAbisirayeli nâamatungo yâAbanyegiputa, ntihazapfa na rimwe mu yâAbisirayeli yose.â â
5 Uwiteka ategeka igihe ati â Ejo ni ho Uwiteka azakora ibyo mu gihugu.â
6 Bukeye bwaho Uwiteka arabikora, amatungo yose yâAbanyegiputa arapfa, ariko mu matungo yâAbisirayeli ntihapfa na rimwe.
7 Farawo aratuma asanga mu matungo yâAbisirayeli hatapfuye na rimwe. Maze umutima wa Farawo uranangira ntiyareka ubwo bwoko bugenda.
Icyago cya gatandatu: hatera ibisebe
8 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati â Nimujyane amashyi yâivu ryo mu itanura, Mose aritumurire hejuru imbere ya Farawo.
9 Rirahinduka umukungugu wâifu ukwire mu gihugu cya Egiputa cyose, utere ibishyute bivamo ibishega, bifate abantu nâamatungo mu gihugu cya Egiputa cyose.â
10 Bajyana ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo, Mose aritumurira hejuru riba ibishyute bivamwo ibishega, bifata abantu nâamatungo.
11 Ba bakonikoni bananizwa nâibyo bishega guhagarara imbere ya Mose, kuko ibishega byari bifashe abo bakonikoni nâAbanyegiputa bose.
12 Uwiteka anangira umutima wa Farawo ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yarabwiye Mose.
Icyago cya karindwi: hatera urubura
13 Uwiteka abwira Mose ati â Uzazinduke kare mu ruturuturu uhagarare imbere ya Farawo, umubwire uti âUwiteka, Imana yâAbaheburayo iravuze iti: reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.
14 Uhereye none, nzohereza ibyago ntera byose ku mutima wawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugira ngo umenye yuko ari nta wuhwanye nanjye mu isi yose.
15 None mba ndambuye ukuboko kwanjye, nkaguterana mugiga nâabantu bawe ukarimburwa mu isi,
16 ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.
17 Na nâubu uracyishyira hejuru, ukabuza ubwoko bwanjye ntureke bugenda?
18 Dore ejo bugingo ubu nzavuba urubura ruremereye cyane, rutari rwaboneka muri Egiputa uhereye igihe hatwariwe ukageza ubu.
19 Nuko none tuma ucyuze amatungo yawe nâibyo ufite mu gasozi byose, umuntu wese nâitungo ryose ruzasanga mu gasozi kidatashye, urubura ruzakigwaho gipfe.â â
20 Uwubashye ijambo ryâUwiteka wo mu bagaragu ba Farawo, ahungishiriza abagaragu be nâamatungo ye mu mazu no mu biraro,
21 utitaye ku ijambo ryâUwiteka arekera abagaragu be nâamatungo ye mu gasozi.
22 Uwiteka abwira Mose ati â Tunga ukuboko kwawe mu ijuru urubura rugwe mu gihugu cya Egiputa cyose, ku bantu no ku matungo no ku nyamaswa, no ku byatsi byo mu gasozi byose no ku myaka yo mu mirima yose mu gihugu cya Egiputa cyose.â
23 Mose atunga inkoni ye mu ijuru, Uwiteka akubitisha inkuba, avuba urubura, umuriro ugwa hasi. Uwiteka avubira igihugu cya Egiputa urubura.
24 Nuko hagwa urubura nâumuriro uvanze na rwo, byâicyago gikomeye bitigeze kuba mu gihugu cya Egiputa cyose uhereye aho hatwariwe.
25 Urwo rubura rwica icyari mu gasozi cyose mu gihugu cya Egiputa cyose, abantu nâamatungo nâinyamaswa, rwica nâibyatsi byo mu gasozi byose nâimyaka yo mu mirima yose, ruvuna ibiti byo mu gasozi byose.
26 Mu gihugu cyâi Gosheni aho Abisirayeli bari bari, ni ho rutaguye honyine.
27 Farawo atumira Mose na Aroni arababwira ati â Ubu bwo nkoze icyaha. Uwiteka arakiranuka, jye nâabantu banjye turatsinzwe.
28 Munsabire Uwiteka kuko uku guhinda gukomeye kâurubura bimpagije, nanjye ndabareka mugende mwe kuguma ino.â
29 Mose aramubwira ati â Nimara kuva mu rurembo ndaramburira Uwiteka amaboko guhinda gushire, kandi ntihari bwongere kugwa urubura kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we nyirâisi.
30 Ariko wowe nâabagaragu bawe, nzi yuko muri bube mutarubaha Uwiteka Imana.â
31 Imigwegwe na sayiri birapfa kuko sayiri zari zeze, nâimigwegwe yari irabije.
32 Ariko ingano na kusemeti ntibyapfa, kuko byari bitaramera.
33 Mose ava mu rurembo imbere ya Farawo aramburira Uwiteka amaboko, guhinda kwâinkuba nâurubura birashira, imvura ntiyongera kugwa mu isi.
34 Maze Farawo abonye imvura nâurubura nâinkuba zihinda bishize, arushaho gukora icyaha, yinangira umutima we nâabagaragu be.
35 Umutima wa Farawo uranangira ntiyareka Abisirayeli bagenda, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.