KUVA 30
Andi mategeko yāIhema ryāImana
1 ā Kandi uzabÄze igicaniro cyo koserezaho imibavu, ukibÄze mu mushita.
2 Uburebure bwacyo bwāumurambararo bube mukono umwe, nāubugari bwacyo bube mukono umwe kingane impande zose, uburebure bwacyo bwāigihagararo bube mikono ibiri, ukibÄzanye nāamahembe yacyo.
3 Ukiyagirizeho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi uzakigoteshe umuguno wāizahabu.
4 Ugicurire ibifunga bibiri mu izahabu, ubishyire munsi yāumuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, ku mpande zacyo zombi abe ari ho ubishyira, bibe ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.
5 Iyo mijisho uyibÄze mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.
6 Ucyegereze umwenda ukingiriza ya sanduku yāIbihamya, kibe imbere yāintebe yāihongerero iri hejuru yāibyo Bihamya, aho nzajya mbonanira nawe.
7 Aroni ajye acyoserezaho imibavu yāikivange uko bukeye mu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa.
8 Kandi nimugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe imibavu itavaho, iri imbere yāUwiteka mu bihe byanyu byose.
9 Ntimukacyoserezeho imibavu iciye ukundi, ntimukagitambireho igitambo cyoswa kitagabanijwe cyangwa ituro ryāifu, ntimukagisukeho ituro ryāibyokunywa.
10 Aroni ahongerere ku mahembe yacyo impongano rimwe uko umwaka utashye, amaraso yāigitambo gitambirwa ibyaha cyāimpongano abe ari yo ahongerera icyo gicaniro rimwe uko umwaka utashye, mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane cyerejwe Uwiteka.ā
11 Uwiteka abwira Mose ati
12 ā Nubara umubare wāAbisirayeli, uwāababarwa muri bo, umuntu wese azahe Uwiteka incungu yāubugingo bwe mu ibarwa, kugira ngo badaterwa na mugiga muri iryo barwa.
13 Iyi abe ari yo ncungu batanga: umuntu wese ugiye mu babazwe atange igice cya kabiri cya shekeli igezwe ku yāahera, shekeli imwe ingana na gera makumyabiri, igice cya kabiri cya shekeli abe ari cyo batura Uwiteka.
14 Umuntu wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga ature iryo turo.
15 Abatunzi ntibasÄzeho, nāabakene ntibagabanyeho kuri icyo gice cya kabiri cya shekeli, nibatura Uwiteka iryo turo ryo guhongerera ubugingo bwabo.
16 Nuko uzake Abisirayeli izo feza zibacunguza uzikoreshe imirimo yāihema ryāibonaniro, zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere yāUwiteka, bihongerere ubugingo bwanyu.ā
17 Uwiteka abwira Mose ati
18 ā Kandi uzacure igikarabiro mu miringa nāigitereko cyacyo ugicure mu miringa, gikarabirwemo, ugishyire hagati yāihema ryāibonaniro nāigicaniro, ugisukemo amazi.
19 Aroni nāabana be bajye bakarabiramo bogemo nāibirenge.
20 Uko bagiye kwinjira mu ihema ryāibonaniro, bajye bakaraba boge nāibirenge badapfa, cyangwa bagiye kwegera cya gicaniro gukora umurimo wabo, wo kosereza Uwiteka igitambo gikongorwa.
21 Nuko bakarabe boge nāibirenge badapfa, bizabere Aroni nāurubyaro rwe itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.ā
22 Kandi Uwiteka abwira Mose ati
23 ā Uzende imibavu iruta iyindi shekeli magana atanu zāishangi yivushije, nāumucagate wa mudarasini ihumura neza wāurwo rugero. Ni rwo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu za kÄne ihumura neza,
24 na shekeli magana atanu za kesiya zigerwe kuri shekeli yāahera, na hini imwe yāamavuta ya elayo,
25 ubivange bibe amavuta yera yo gusÄ«ga, amavuta yinjijwe nāabahanga, abe amavuta yera yo gusÄ«ga.
26 UyasÄ«ge ku ihema ryāibonaniro no kuri ya sanduku yāIbihamya,
27 no kuri ya meza no ku bintu byayo byose, no kuri cya gitereko cyāamatabaza no ku bintu byacyo byose, no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu,
28 no ku gicaniro cyo koserezaho ibitambo no ku bintu byacyo byose, no kuri cya gikarabiro no ku gitereko cyacyo.
29 Ubyeze bibe ibyera cyane, ikizabikoraho cyose kizabe ari icyera.
30 Kandi uzayasÄ«ge Aroni nāabana be, ubereze kugira ngo bankorere umurimo wāubutambyi.
31 Uzabwire Abisirayeli uti āMu bihe byanyu byose, aya azabe amavuta yo gusÄ«ga anyÄrÄjwe.
32 Ntagasukwe ku mubiri wāutari umutambyi, kandi ntimukareme ayandi asa na yo, uko avangwa. Ni ayera, namwe azababera ayera.
33 Umuntu wese uzavanga asa na yo cyangwa uzayasÄ«ga utari umutambyi, azakurwe mu bwoko bwe.ā ā
34 Kandi Uwiteka abwira Mose ati ā Uzende imibavu natafu na sheheleti na helubana, iyo mibavu uyivange nāicyome cyiza bihwanye kuremÄra.
35 Ubivangire kuba umubavu winjijwe nāabahanga, ushyirwemo umunyu we kugira ikindi kivangwamo, ube uwera.
36 Uwendeho uwusye uwunoze, na wo uwukoreho uwushyire imbere ya bya Bihamya mu ihema ryāibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Uzababere uwera cyane.
37 Kandi umubavu uzarema, ntimukiremere uvangwa nka wo. Uzababere uwerejwe Uwiteka.
38 Umuntu wese uzarema usa na wo ngo awinukirize, azakurwe mu bwoko bwe.ā